Partager/Share/Sangiza

27/09/2017, Ubwanditsi

Prof. Charles Kambanda, impuguke mu mategeko, umwarimu muri Kaminuza, akaba n’avocat muri Amerika

Muri iyi minsi lecpinfo yabagejejeho inyandiko ku bijyanye n’amajwi avugwa ko yaba ari aya bamwe mu bagize umuryango wa Rwigara, akaba yashyizwe hanze n’ubutegetsi bwifashishije itangazamakuru riburi hafi. Hari abibaza niba mu gihe abakekwaho ibyaha bataragezwa mu rukiko, niba urwego rw’ubutegetsi rukwiye gushyira ku karubanda ayo majwi kandi ari na yo rushobora gukoresha nk’ibimenyetso igihe umunsi w’urubanza uzaba ugeze.

Gushyira hanze ayo majwi, mu gihe iperereza ritararangira, cyangwa abaregwa bataragezwa imbere y’urukiko bigamije? Nyamara, umuvugizi wa Polisi ACP Théos Badege yari aherutse kuvuga ko kimwe mu byatumye bafunga Diane, murumuna we Anne na mama wabo Adeline Rwigara ngo ni uko hari ibyo bavugiye ku karubanda kandi iperereza ritararangira. Ubwo se ko noneho amajwi asakajwe n’urwego rw’ubutegetsi, ntirukoze ibisa n’ibyo rwagayaga abo rufunze muri iki gihe? Ese ubundi, ibyumvikanye mu majwi yashyizwe hanze muri iyi minsi harimo ibihanwa n’amategeko y’u Rwanda? Ibisubizo by’ibi bibazo murabisanga ku mpera y’iyi nyandiko. Ni agace k’ikiganiro Prof. Charles Kambanda yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Na mbere y’uko agaragaza icyo abivugaho, Prof. Kambanda yari yabanje gusohora inyandiko ku mbugankoranyambaga aho yagiraga ati: « Ibi bintu biteye isoni. Nubwo authenticity y’iriya audio bigaragara ko yateza ikibazo gikomeye mu nkiko zegenga, reka tuvuge ko uriya muntu bivugwa ko yavuze muri iriya audio yabivuze koko:

1. Kuki bakuyemo ibintu bimwe na bimwe, ubundi bakumvikanisha gusa uduce duce? Hari principle y’amategeko agenga itangwa ry’ibimenyetso  mu manza. Umuntu wese wifashisha document ( recorded cyangwa yanditse) agomba gutanga document yose uko imeze kose. Iyo umuntu adatanze document yose, igice cya document yatanze kiba ipfabusa; ntabwo cyemerwa. Kubera iki ? Kugirango recording cyangwa inyandiko igire akamaro, tugomba kunva ikiganiro cyose, cyangwa tugasoma inyandiko yose.

2. Amagambo yumvikana nta cyaha kirimo. Umuntu uvuga muri iriya video avuga ibyo yunva mu mutima we kandi akabivuga akoresheje sentiments. Avuga ibyo atekereza kuri Diane. Ese, Diane ashinzwe cyangwa abazwa ibyo abantu batekereza ku bintu akora? Ese, uriya muntu uvuga ni Diane?

3. Diane yashakaga kwiyayamaza maze agakura Kagame ku butegetsi. Bivuze ko officially, Diane ari opposed kuri junta ya Kagame. Kandi nta cyaha kiri mukuba opposed kuri junta ya Kagame.

4. Diane afite uburenganzira busesuye kuvugana n’abantu ashaka. Ibyo na constitution y’urwanda irabimwemerera. Kuki kuvugana n’abantu bamwe Leta idashaka byahinduka icyaha?

Mu mpera za Kanama ubwo polisi yari ishoreye Diane, Anne, n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara ibajyanye CID

5. Abantu bafite uburenganzira bwo gusohoka no kugaruka mu gihugu. Tuvuge ko Diane cyashakaga gusohoka cyangwa kujyana amadocument ye hanze. Ikibazo kirihe?

6. Kuba Diane yavuganaga n’abantu benshi bashaka abayoboke biteye ikihe kibazo? Yasabwe imikono ingahe bagombaga kumusinyira mu gihugu hose? Abo abantu yarikubabona gute atavugana n’abantu benshi? Ese, abantu benshi ni bangahe? Hari itegeko rishyira limit ku bantu umunyarwanda yemerewe kuvugana na bo?

7. Ese gutekereza ( igitekerezo) cyangwa kwifuza ko Leta ivaho cyangwa kubivuga, ni icyaha? Nta tegeko ko umunyarwanda ashyigikira Leta. Bityo kwanga Leta nta cyaha kibamo. Nta muntu uhanirwa igitekerezo afite igihe cyose icyo gitekerezo kitaragira igikorwa kitwa icyaha.

8. Iyo audio Leta yayisohoye ngo bigende gute? Ese urubanza Leta ishaka kuruburanira mu binyamakuru?

9. Ngo barafunzwe kubera kuvuga amabanga ya Leta! Nta duty of confidentiality ibaho hagati y’umuntu Leta ikoraho iperereza na Leta. Ni yo mpanvu iperereza rikorwa mu ibanga. Uregwa afite uburenganzira busesuye kuvuga ibintu byose Leta imurega igihe cyose abimenyeye. Uregwa ntabwo ari umukozi wa Leta. Ni na yo mpanvu tuvuga mu mategeko ko bitemerewe ko Leta yakubaka ikirego cyayo ishingiye kukubaza uregwa. Why?(i) Mumategeko ntamuntu w’ishinja (ii) umuntu wese ukorwaho iperereza afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo abakora iperereza bamubaza, bityo ibanga risabwa rikaba ritakiriho. Uregwa nta banga na rimwe asabwa kubikira Leta. Ibanga rivugwa mu iperereza rireba Leta, n’abayikorera iperereza, hapana uregwa. Wibaza aho aba bantu bigiye amategeko bikakunanira. N’abantu bahora bikupita mu gatuza ngo icyo bashaka cyose bagikora kubera ko bafite ubuyobozi! Biteye isoni »

Ibindi bisobanuro bya Prof. Charles Kambanda atanga mu kiganiro na Serge Ndayizeye: