Partager/Share/Sangiza
Sayfullo Habibullaevic Saipov, wayoboye ikamyo ku bagenzi I New York, akica 8 agakomeretsa 11

1/11/2017, Emmanuel Senga

Ejo hashize tariki ya 31 Ukwakira 2017, ku mugoroba mu mujyi wa New York, hano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habereye igikorwa cy’iterabwoba, cyakozwe n’umugabo w’imyaka 29, Sayfullo Habibullaevic Saipov wari umaze imyaka irindwi muri Amerika. Akaba yaraturutse mu gihugu cya Uzbekistan, yaraje yaratomboye « green card »‘

Dukurikije amakuru duhabwa n’inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa New York ndetse n’igipolisi cya New York, uyu muterabwoba yayoboye ikamyoneti yari atwaye mu gahanda gakunze gukoreshwa n’abanyamaguru kimwe n’abanyamagare, yica abantu 8, anakomeretsa abandi kugeza ubu babarirwa kuri 11, ariko bashobora no kwiyongera. Iyo modoka yari yayikodesheje na Home Depôt. Umurimo yakoraga: yakunze gutwara amakamyo muri Leta ya Ohio no muri New Jersey.

Inzego zakoze anketi, kimwe no kugenzura ibikoresho bye byari mu gikapu cye, cyane telefoni n’izindi nyandiko, baremeza ko iterabwoba yaryiyigishije, akurikirana za video n’izindi nyandiko za ISIS; kandi ko yari amaze ibyumweru ategura kiriya gikorwa. Igipolisi kandi cyasanze n’inyandiko iruhande rw’iyo modoka ibihamya, kandi ajya no gutangira kwiroha mu bantu yari yateye hejuru avuga ya nteruro y’abagome ba ISIS, « Allah Akhubar », bisobanuye ko yari yarayobotse ISIS.

Amaze gukora icyo gikorwa cy’iterabwoba yagaragaye kuri video yiruka , ariko ubona ko ashaka uwamurasa, kugira ngo arangize neza igikorwa cye cy’iterabwoba, kuko bivugwa ko aba bagome bakoresha iterabwoba baba biyemeje gupfa, ngo babone kwakirwa mu « gihugu » basezeranijwe.

Igishimishije, ari na cyo ngira ngo gishobore guha amasomo kiriya gipolisi cy’u Rwanda, ni uburyo igipolisi cya New York cyabyifashemo. Uyu muterabwoba, wari umaze kwica abantu bangana kuriya, ndetse yanakomerekeje abangana kuriya, « Officer » Ryan Nash, wamurashe, ntiyamurashe byo kumwica, ahubwo yamurashe mu nda, ku buryo ashobora kuvuzwa, agakira hanyuma akavuga. Ibi kandi birakenewe muri za anketi za FBI n’izindi serivisi zikora iperereza, kugira ngo hamenyekane uwohereje uwo muterabwoba, igihe yamaze ategura iki gikorwa, n’abandi bashobora kuba bagitegura ibikorwa nk’ibi. Uko Polisi ya New York yakoze bigaragaza ubunyamwuga. Byarashobokaga ko umupolisi wamurashe aba yaramurashe mu cyico, cyane ko babonaga afite n’intwaro. Ariko si ko byagenze.

Mutekereze ibikorwa mu Rwanda, aho Polisi imaze kwica abantu batagira umubare, benshi muri bo banambaye amapingu! Barangiza bakitakuma ngo ni abapolisi b’umwuga. Uyu ni mwuga ki wo kwica abo ushinzwe kurinda? Nibemere bavuge ko ari igipolisi cyo kumara abanyarwanda. Bikaba bigomba kurwanywa abantu bivuye inyuma, nk’uko HRW yatangiye kubitangaza.

Dore isomo risumba ayandi Leta ya Kagame yari ikwiye gutangira kwiga, niba idashaka gukomeza kugaragara nk’iyubakiye ku bugome bwo kumara abanyarwanda.