Partager/Share/Sangiza

03/04/2018, Ubwanditsi

Mu nkuru ya Radiyo « Ijwi ry’Amarika », VOA, musanga munsi hano, impunzi z’abarundi zisobanura ko zitigeze zibasha kwihanganira kureka imyemerere yazo. Zigugira ubwazo ko zitemera inkingo, ntizemera ibarurwa rikoresha ibyuma bya kizungu, ntizemmera gusuzumwa indwara, nk’igituntu n’izindi. Nyamara nk’uko mugiye kubyumva zimaze kugera i Burundi zanavuze ko kimwe mu byatumye ziyemeza kuva mu Rwanda hanarimo kuba zarahatirwaga kujya mu barwanyi bashobora kuzatera u Burundi, cyane cyane ngo iki gikorwa cyahatirwaga abasore n’inkumi. Si ubwa mbere abantu batanze ubuhamya ko mu mpunzi hari abafatwa bagashyirwa mu myitozo ya gisirikare, hagamijwe kuzatera u Burundi. Mu w’2016, byemejwe n’mpuguke z’Amerika zari muri kariya karere.