Partager/Share/Sangiza

09/12/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu bwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura Victoire Ingabire indishyi zihwanye na miliyoni 65 z’amanyarwanda, bitewe n’inyangiritse ubwo Ingabire yari afunze, bigakubitiraho n’ihungabana abana n’umugabo we bahuye na byo nk’inkurikizi y’iryo fungwa. Ibi, urukiko rwabishyize ahagaragara kuwa gatanu tariki ya 07 Ukuboza 2018. Bije bikuru=ikira kandi icyemezo cy’urukiko cy’umwaka ushize, aho rwasobanuye ko Ingabire yatsinze Leta y’u Rwanda; uru rukiko rukaba rwari rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza, rwemeza ko uburenganzira bwe butubahirijwe mu rubanza kuko hashingiwe ku ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside bitandukanye n’uburenganzira bwo gutangaza icyo atekereza. Rwanavuze ko kuregwa gukwirakwiza ibihuha nta shingiro bifite ngo kuko ibyo yavuze byari bisanzwe bizwi.

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye avuga ko iby’izo ndishyi ntabyo azi, akanangeraho ko urwo rubanza itaruburanye. Visi Perzida wa FDU Inkingi, Justin Bahunga asanga ibivugwa na Minisitiri Busingye bisa no kwijijisha cyangwa kwiraza i Nyanza. Mwakumva uko abisobanura mu kiganiro kiri munsi hano;