Partager/Share/Sangiza

04/03/2018, Ubwanditsi

Mu kiganiro Jenerali Kayumba Nyamwasa yumvikanyemo kuwa gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2018 kuri Radio Itahuka, yamaganye ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari mu Rwanda bakaba bahamaze imyaka irenga 20. Hagati y’itariki ya 20 n’iya 22 Gashyantare 2018, izo mpunzi zari mu nkambi ya Kiziba mu ntara y’Iburengerezuba bw’u Rwanda ku Kibuye, zayisohotsemo zirigaragambya kubera imibereho mibi zasabaga HCR ko yazifasha zikagira uburenganzira bukwiye impunzi. Abapolisi n’abasirikare ba Paul Kagame babirayemo babarasaho ku buryo bamwe bahasize ubuzima. Bivugwa ko hari abarasiwe mu nkambi, hakaba n’abarasiwe iruhande rw’ibiro bya HCH mu mujyi wa Karongi ku Kibuye. Kugeza ubu nta mutegetsi n’umwe w’u Rwanda, urafata ijambo ngo avuge ko ari amakosa akomeye kuba ziriya mpunzi zararashwe zikicwa. Ibyakozwe bihabanye n’amategeko n’amahame arengera ikiremwamuntu.

Ikiganiro Jenerali Kayumba Nyamwasa yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye: