Partager/Share/Sangiza

18/10/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Nubwo igihe cyo gufata ijambo imbere y’urukiko kitaragera, ariko ukoze neza isesengura ibyandikwa mu kinyamakuru « Jeune Afrique » ubona uburyo ababuranira abakekwaho kugira uruhare mu gikorwa cyo kurasa indege ya Habyalimana bazavuganira abakekwaho icyo gikorwa bakerekana ko ababashinja badahuza umudiho.

Jeune Afrique ivuga ko yabashije kubona ibikubiye mu buhamya ndetse n’umwirondoro bw’uwabutanze uyu mwaka. Ibi ntibisanzwe kuko yari yabanje kugirwa ibanga kubera impamvu abantu bavugaga ko ari iz’umutekano we cyane cyane ko hari abatangabumya baburiwe irengero cyangwa bagapfa mu buryo bw’amarabira, hakibazwa niba nta sano byari bifitanye n’iki kintu gifite uburemere.

Kuri uyu wa kabiri mu nkuru yasohowe muri Jeune Afrique isinywe na Mehdi Ba, arandika ko avocat (umwunganizi w’abakekwa) Bernard Maingain umubiligi ufatanyije n’umufaransa witwa Léon-Lef Forster, ngo yababwiye ko abatangabuhamya bose bagamije gutinza iperereza ryari hafi kurangira. Umwanditsi w’iyi nkuru akavuga ko Me Bernard Maingain ngo yongeraho ko igihe nikigera, bazashyira ku karubanda abari inyuma y’abo batangabuhamya ngo kuko bamaze kubamenya. Urebye ahanini uwo mwunganizi agombe kuba ari wabahishuriye uvugwa ko yaba ari we mutangabuhamya wo muri uyu mwaka w’2017. Iki kinyamakuru kiremeza ko yitwa James Munyandinda ngo usanzwe anazwi ku izina rya Jaskson Munyeragwe ngo akaba yumvikanira kuri Radio y’ihuriro ry’inyabutatu, Ishyaka riharanira ubwami bugendera ku Itegekonshinga RPRK,Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom.

Ni ubuhe buhamya Jeune Afrique ivuga ko yahishuriwe?

Ngo uwo mugabo wemeza ko yabaye mu barindaga Paul Kagame bakiri mu ishyamba, ngo nyuma akaba yarakoranye bya hafi na Jenerali James Kbarebe kuva mu 1192-2008, ngo yavuze ko yiboneye n’amaso ye ipakirwa rya missiles ebyiri missiles sol air SAM 16, ngo akaba arizo zakoreshejwe mu kurasa indege yari itwaye Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe kuya 6 Mata 94. Ngo ubusanzwe zari izo kurinda icyicaro gikuru cy’inyeshyamba ku Mulindi wa Byumba, uwo mutangabumya akavuga ko yari mu basirikirare icumi bari bazishinzwe. Ngo muri Werurwe 1994 ni bwo babasabye gupakira izo missiles ebyiri muri kamyo yo mu bwoko bwa mercedes Benz yerekeza i Kigali muri CND ahari abasirikare b’Inkotanyi 600 nk’uko Amasezerano y’amahoro y’arusha yasinywe muri Knama 1993 yabiteganyaga. Jeune Afrique ivuga ko uyu mutangabuhamya yatangarije ubutebera ko Jenerali Kabarebe ari we wayoboye icyo gikorwa cyo gupakira ibyo bisasu ngo byari mu masanduku y’ibara rya kaki. Ubuhamya bwe busa n’ubuherera aho, ariko Jeune Afrique igakomeza ivuga ko uwo mutangabuhamya yanatangaje ko muri Nyakanga 1994, bagenzi be Frank Nziza na Eric Hakizimana batangarije abantunbanyuranye ko ari bo barashe iriya ndege. Nyamara Jeune Afrique ikavuga ko Franck Nziza yabihakanye ubwo yahuraga n’umucamanza w’impuguke mu bikorwa by’iterabwoba bahuriye i Burundi mu w’2010. Iki kinyamakuru gitangaza ko Eric Hakizimana atigeze aba ku rutonde rw’abari mu gisirikare cy’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu buhamya bumaze gutangwa n’abahoze muri FPR, ngo hari ibiye amakenga,. Icya mbere, kiremeza ko uyu ubajijwe uyu mwaka ari we wa mbere wemeza ko ibisasuu bipakirwa Jenerali Kabarebe ari nwe wari ihagarikiye igikorwa. icya kabiri Iki kinyamakuru kikavuga ko bamwe mu batangabuhamya hari ibyo ngo badahurizaho. Ingero ngo mu gihe uyu mutangabuhamya wa vuba yemeza ko missiles zatwawe mu masanduku yazo kandi zigaragaza ko zikomoka mu burusiya, Lt Aloys Ruyenzi we ngo yavuze ko ngo zahishwe mu biti by’inkwi zatundwaga n’iyo kamyo. Jeune Afrique inandika ko Emile Gafirita warigishijwe habura gato ngo ajye mu Bufaransa, ngo yari yarakoze ubuhamya bwanditse, ngo hari aho yavugaga ko ibyo bisasu byahishwe mu biri ngiti bufungirwa muri matora ngo harenzwaho imyenda maze babona kubishyira muri iyo kamyo. Ku bijyanye n’amatariki ngo Ruyenzi avuga ko byapakiwe mu kwa Kabiri 1994. Gafirita ngo akavuga ko byapakiwe habura iminsi 15 ngo bayirase ni ukuvuga hafi y’iitariki 24 z’ukwa gatatu 1994, hanyuma ngo Munyandinda ko byapakiwe ahagana mu mpera z’ukwa kabiri hafi y’ukwa gatatu1994.

Jeune Afrique ivuga ko ku bijyanye n’ikipe y’abajyanye izo missiles i Kigali na bwo ngo abo batangabuhamya batabihurizaho neza. Ruyenzi ngo avuga ko abasirikare bane ba APR ari bo bari mu ikamyo yabijyanye, ariko ngo abo avuga mazina ni babiri, Franck Nziza na Eric Hakizimana, bakwekwa ko ari bo barashe. Gafirita ngo avuga ko yari muri iyo kamyo yariitwawe na Eugène Safari bakaba bari kumwe na Sergent Emmanuel. Yongeraho ko lieutenant Franck Nziza ari we wabakiriye bageze kuri CND, mbese ko atari ku Mulindi igihe cyo gupakira. Jeune afarique yemeza ko James Munyandinda ari we wenyine avuga ko igikorwa cyo gupakira cyabaye hari Jenerali Kbarebe.
Icya nyuma Jeune Afrique ivuga aba batatu badahuriyeho ngo ni uburyo izindi modoka zahereje iyo kamyo yajyanye missiles. Ngo Aloys Ruyenzi na Emile Gafirita, bombi bemeza ko iyo kamyo ya merceds benz yatwaye missile ishagawe na jeep ebyiri za munuar imwe imbere indi inyuma. Ngo na ho James Munyandinda we avuga ko iyi kamyo ya mercedes Benz yari itwaye missiles yari ibanjirijwe na autoblindé na pick-up de l’APR, inyuma yayo hari indi pick-up de l’APR, na yo ikurikiwe n’indi auto blindé.

Jeune Afrique rero igasoza yibaza iti ni muri uku kudahuza neza kw’aba batangabuhamya, ubutebera bw’Ubufaransa bwari bwatumyeho Jenerali James Kabarebe kuzabwitabamu kwa cumi na biri. Jeune AFRIQUE iti: guverinoma y’u Rwanda yanze ko minisitiri wayo w’ingabo ajya muri iryo tumizwa ngo kuko Kigali ibifata nk’igikorwa cyo gushaka guhungabanya u Rwanda n’umukuru w’igihugu.

Mu bandi bashobora kuzatanga ubuhamya kuko banagaragaje ubushake bwo kubutanga harimo na Jenerali Kayumba Nyamwasa wigeze no kuba umugaba mukuru w’ingabo za RDF (Rwanda Defense Force).