Joël Karekezi yanditse amateka mu iserukiramuco nyafurika FESPACO
04/03/2019, Ubwanditsi
Mu iserukiramuco nyafurika ryabereye muri Burkina Faso rigasozwa kuwa gatandatu ushize, umunyarwanda Jöel Krekezi yaje ku isonga mu bakoze filime nziza mu cyiciro cya za filime ndende. Filime ye yitwa Mercy of The Jungle. igihembo cy’ibanze cyitwa l’Étalon de Yennenga gifite agaciro ka Miliyoni 15 z’amanyarwanda.
Mu bandi banyarwanda baserukanye filime harimo iya Marie Clementine Dusabejambo yitwa Icyasha, n’iya Jean Claude Uwilingiyimana. Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya 26, hanizihizwa imyaka 50 rimaze ritangiye.
Muri aya makuru yaraje ahise kuri Radiyo Urumuri tugaruka kuri iyi nkuru:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.