Partager/Share/Sangiza

26/09/2017, yanditswe na Christian Murokore

Kigali:Union Trade Center

Ibikorwa mu Rwanda muri iyi manda ya gatatu biteye ubwoba, cyane cyane iyo twitegereje ibikorerwa abaturage, baburabuzwa ku mirenge yabo, mu mijyi birukanwa aho bagerageza kwirwanaho, aha ngo baranduza umujyi kugeza nubwo bamwe bafatwa bagafungwa, babeshyerwa ngo barakorana n’imitwe yitwaje intwaro. Ibi se byaba ari intangiriro yo gushaka gusenya u Rwanda ngo bazarusige aho barusanze?

Ibi bikorwa biraganisha neza nta kwibeshya ku mvururu. Abanyarwanda ubusanzwe bitonda, nibakomeza gusunikwa bakagezwa ku mpera yo kwihanganirwa, nk’uko bigenda iteka bazagarukana uwabirukanaga. Abantu benshi bamaze kubona ko muri iyi minsi  abanyarwanda barimo kugenda batinyuka, bagahangana n’ubutegetsi bubi bubegereye. Ntibizatangaza nibatangira kwisuganya bagahangana n’imbunda za Kagame. Azaba yarabigizemo uruhare.

Uruhare rwa Kagame mu gusenya igihugu: yatangiye gusenya ubukungu bwari bufitwe n’abacuruzi n’abanyenganda yasanze mu gihugu.

Kuva aho FPR yigaruriye ubukungu bwose bw’igihugu, icuruza inyuze mu kuranguza no mu kudandaza; yigarurira inganda zose z’igihugu, ifata imishinga igihugu cyari gifite, yikondera amabanki yose yari mu gihugu, izana mu gihugu uburyo bw’ipiganwa mu gutanga amasoko biyifasha yonyine, icyo gihe ubukungu bwari busanzwe mu maboko y’abandi banyarwanda batatangiranye na FPR bwarahungabanye cyane, kugeza nubwo ubutegetsi bwa FPR bwatangiye kugenda bubusenya burundu.

Inganda zari zifitwe n’abanyarwanda bahoze mu Rwanda ubu zose zarasenyutse. Urwa nyuma mu gufungwa ni urwa Rwigara Assinapol ruherutse guhagarikwa, ariko mu by’ukuri hakaba hari ugiye kurwigarurira mu bakomeye ba FPR. Amabanki yari mu maboko y’abanyarwanda bari mu gihugu-COGEBANQUE, BCDI kimwe n’andi Leta yari ifitemo imigabane ubu yose yatejwe cyamunara kandi agurwa n’ibikomerezwa bya FPR. Abacuruzi barapfuye, hafi ya bose bishwe mu buryo budasobanutse, bityo n’ubucuruzi bwabo burahagarara cyangwa bufatwa n’ibikomerezwa bya FPR. Iruhande rw’iyo mikorere yo gukenesha abanyenganda n’abacuruzi bari mu Rwanda, ubu FPR yadukanye ingeso yo gusenya inyubako ziba zaratwaye amafaranga atagira ingano, ku buryo biba biruhije ko nyiri gusenyerwa yakongera akishumbusha. Ahubwo asigarana undi mugogoro wo kwishyura amabanki yamugurije, yishyurira ikintu cyasenywe. Ahomba kabiri rero.

Ingaruka za politiki mbi mu bukungu ni nyinshi kandi ziragenda zipfukamisha igihugu gahoro gahoro.

Biratangaza iyo wumva abategetsi ba FPR bahamagara abashoramari ngo baze bayishore mu Rwanda. Bakibagirwa ko mbere yo kuza gushora imari ye, umushoramari abanza kwiga imiterere ya politiki iri muri icyo gihugu agiye gushoramo imari. None wambwira ko abashoramari babonye iriya miturirwa ya Rwigara Assinapol na Musoni ikubitwa hasi, nta kindi gisobanuro usibye gusa ngo ko itujuje ibyangombwa, abo bashoramari ntibakenga mbere yo kuba bazana imari yabo mu Rwanda? Iyo urebye ukabona « Centre  d’Echanges Culturels franco-rwandais  » ikubitwa hasi, nta yindi ngurane; ukareba isambu ya Deutsche Welle ishimutwa nta kiguzi gitanzwe, ukeka ko ibyo bihugu byombi: Ubufaransa n’Ubudage bishobora gushishikariza abaherwe babyo kuza mu Rwanda? Ibi byose iyo ubyitegereje wibaza aho ubukungu bw’igihugu bugana hakakuyobera. Ubukungu si za « drones », si « fibres optiques », ubukungu ni bwa bundi bushobora guhindura imibereho y’abaturage benshi, bakava mu murongo w’ubukene bagatera indi ntambwe. Ikibabaje ni uko ibi bitagaragara mu Rwanda, ibikorwa byose nta ho bihuriye na rubanda rugufi: amazu yubakwa, iterambere mu gutwara abantu n’ibintu ibi byose nta ho bihuriye n’umuturage. None se niba igihugu kibeshyera  ngo kiratera imbere, ariko wajya kureba ugasanga abaturage bacyo baragenda binjira mu bukene buri munsi kurushaho, ubwo iryo terambere ni irya nde niba atari iry’abaturage?

Nubwo, kubera kutamenya ibyiza by’ubukungu busaranganyijwe, kandi hagafatwa ingamba za huti huti zirangwa no kwisumbukuruza kandi n’ibikenerwa by’ibibanze bitaraboneka, iyi mikorere yose igira ingaruka ku miterere y’ubukungu, abari ku isonga y’ubutegetsi, cyane ubwa FPR, Kagame mbere ya bose, bakabyungukiramo bonyine. Ni bo biha amasoko, ni bo bavanamo amazu yo guturamo no gucururizamo, maze kubera izi nyungu z’agatsiko gatoya kafashe igihugu, ugasanga nta wundi baha uburenganzira bwo kujya ku isoko ryo gupiganwa. Akaba ari yo mpamvu abanyemari bahoze mu Rwanda barakeneshejwe, abandi bakicwa. Ikibazo ni ukumenya igihe bizahagararira.

Ntibiteze guhagarara, kuko abakomeye cyane nibamara kurangira, ubutegetsi bubi buzadukira n’abageragezaga. Ni ukuvuga ko abatahiwe ari abacuruzi bakanyakanya, gutyo gutyo nta we bizasiga. Ikibabaje ni uko muri icyo gihe n’abaturage basanzwe bazabigwamo, kandi n’ubu byaratangiye iyo ureba imisoro y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahoro gica abagerageza gucuruza.

Ikindi kintu kigiye kwihutisha ubugizi bwa nabi, ugambiriye kuzasiga u Rwanda ngo aho yarusanze ni iyi ntambara yashoje ngo ararwana n’abamutera atajya yerekana. Abanyarwanda baravuga ngo « akoze hasi anyibutsa ibuye » Ni iki kivuga ko iyi nduru Leta yagize kimomo yo kubeshyera abanyarwanda ngo barajya mu mitwe yitwaje intwaro, kandi tuzi ko Kagame ari we wayiremaga, aho si ugushaka kujijisha ngo ibone uko ifunga uwo ari we wese wanze gukoma amashyi. Erega u Rwanda na Kagame bari bakwiye kumva ko nta wakwemera politiki yabo buhumyi. Abanyarwanda barajijutse, bagomba kwihitiramo rero. Kudahitamo Kagame nta cyaha mbibonamo, kuko Kagame si we wemejwe ko ari we uzategeka u Rwanda ubuziraherezo. U Rwanda si ubwami, u Rwanda ni Repubulika

Intambara FPR ishaka gushoza ku banyarwanda ibinyujije mu mayeri ngo yo gushaka ibyitso, ni intwaro iruhije gukoresha, kuko abayihisemo bazisanga bikururiye intambara ishobora kubageza kure. Niba ari byo Kagame yahisemo, kugira ngo azasige igihugu uko yagisanze, na we azabanze atekereza aho azajya agisize. Ngira ngo mu nyandiko ishize, mugenzi wanjye Emmanuel Senga yari yamugiriye inama ko yari akwiye kureka abo yita ko bamurwanya bakinjira mu Rwanda, bagashyira ibitekerezo ku meza bakabiganira, inzira y’indi inyuranye n’iyi izoreka igihugu. U Rwanda ntiruzaba rubaye urwa mbere cyangwa urwa nyuma rugiriwe inama nk’iyi.