Partager/Share/Sangiza

14/10/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Amasezerano akomeye hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uw’Ubufaransa Emmanuel Macron agiye ahabona ndetse amwe ahise ashyirwa mu bikorwa icyarimwe nta kuzuyaza, hari n’ari gushyirwa mu bikorwa hutihuti ntakwihishira. Ibi byose kandi biragaragaza neza inyungu n’ingaruka zibyihishe inyuma uyu munsi n’ejo hazaza.

Hari hashize imyaka irenga 20 umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa warazambye kubera impamvu imwe y’ingenzi. Kuva ubucamanza bw’Ubufaransa bwatangira iperereza ku bagize uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cy’ihanurwa ry’indege yaguyemo ba Perezida Yuvenali Habyalimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi n’abandi bose bari kumwe, ubutegetsi bw’u Rwanda ntibwongeye kurebana neza n’iki gihugu. LONI ifata iki gikorwa cy’iterabwoba nko kuba byarabaye gukoza agati mu ntozi, muri nyirabayazana ya jenoside yagikurikiye ikagwamo abasaga miliyoni.

Ibisigazwa by’indege yarashwe kuya 06 Mata 1994

Nyuma y’iperereza ryamaze imyaka 8, umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguière yasohoye impapuro zita muri yombi abantu 9 ba hafi ya Paul Kagame bashinjwa kugira uruhare muri iryo raswa ry’indege. Muri iryo perereza, Paul Kagame yari ku isonga mu bashinjwaga kuko yavugwaga nk’uwatanze amabwiriza y’iraswa ry’iriya ndege, ariko we ntiyahita ashyirirwaho impapuro zo kumufata, abikesheje ubudahangarwa buteganywa iyo umuntu ari umukuru w’igihugu. Izi mpapuro zigisohoka, ubutegetsi bwa Kagame bwahise bwirukana uwari uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda, Dominique Decherf. Kuva icyo gihe, kandi bwarushijeho gushinja Ubufaransa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Perezida Kagame yageze n’aho ashinja Ubufaransa ngo kuba mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa iyo jenoside. Hagati aho ingabo z’Ubufaransa zari zaravuye mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 1993. Zongeye kugaruka ku ruhushya rwa LONI muri Kamena 1994, jenoside imaze amezi atatu kuko yari yatangiye muri Mata. Icyo gikorwa abafaransa bajemo cyatumye harokoka abanyarwanda batagira ingano mu moko yose y’abanyarwanda kandi igice cy’amajyepfo y’u Rwanda barimo bambuye intwaro interahamwe, bahagarika ubwicanyi. Bubahirije inshingano z’amahoro no kugoboka indembe zari muri iki gice. Hari ubuhamya bwinshi bw’abaharokokeye budashidikanywaho. Ibi ariko, ntibyabujije ubutegetsi bw’u Rwanda kurebana nabi n’Ubufaransa. Nyamara ibindi bihugu by’ibihangange ntibyagobotse ngo bihagarike ubwicanyi kandi si ubushobozi bwari bubuze. Abafaransa bari basabye LONI ko amahanga yatabara, jenoside igitangira. Bwemerewe mu minsi ya nyuma, bukora iyo bwabaga bufatanyije na bimwe mu bihugu by’Afurika.

Urebye, abaperezida bane b’Ubufaransa, François Mitterand, Jacques Chirac, Nicolas Sarkozy, François Hollande, bose batambutse ibihugu byombi bikibanye nabi. Impamvu nta yindi: Jenerali Paul Kagame ntiyajyaga imbizi n’uwamutunga agatoki ku bwicanyi ashinjwa, mu gihe kandi abategetsi b’Ubufaransa na bo batari kubasha guhumiriza ku byo bari bazi. Mu baguye muri ya ndege, harimo n’abapilote babiri n’umukanishi w’indege uko ari batatu bose b’abafaransa kandi imiryango yabo yasabaga Ubufaransa kubarenganura bukagaragaza nyirabayazana w’ubwo bwicanyi.

Ku nyungu z’igihugu cye, Macron yiyemeje guhumiriza no gushimisha Kagame

Emmanuel Macron yiyemeje gukora icyo ari cyo cyose cyatuma Ubufaransa bwongera kugira ijambo mu karere k’ibiyaga bigari. Macron yasanze inzira y’ibusamu ari ukugusha neza Kagame. Ni no muri ubu buryo atazuyaje mu gushyira imbere kandidatire ivuye mu butegetsi bwa Kagame, k’ugiye kuba Umunyamabanga mukuru w’ibihugu bikoresha igifaransa, OIF. Ni muri ubu buryo Louise Mushikiwabo ahawe kuyobora uyu muryango. Ntabwo byari gushoboka iyo Macron atabifataho icyemezo.

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru wa OIF kuva kuwa 12/10/2018

Uyu munsi, bimaze kujya ku karubanda ko Macron yari afite n’ibindi byinshi yemereye gukorera Kagame kugira ngo amugushe neza. Muri byo, hari ugusaba ko ubushinjacyaha bw’i Paris buhagarika impapuro zifata abari ibyegera bya Kagame bakaba bari mu bashinjwaga kugira uruhare mu iraswa ry’indege. Ahubwo noneho, Macron agasaba ko ubushinjacyaha bw’i Paris bwihutisha ikurikiranwa ry’abanyarwanda ubutegetsi bwa Kagame bushinja kugira uruhare muri jenoside. Nta gushidikanya ko ibi byose, Macron ari gukora, Kagame abifitemo inyungu kuko mu ikubitiro biramukiza igitutu yahoranaga ku byegera bye byari bifite za mpapuro zo kubafata, indi nyungu ni ugukurikirana abo ashaka bose mu bahoze mu butegetsi yasimbuye akaba abashinja gukora jenoside. Iyi ni imwe mu ntwaro zikomeye akoresha mu gushimangira ubutegetsi bugiye kumara imyaka 25. Ikindi abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bari kwemeza, ni uko Paul Kagame utagifitiwe icyizere cyane nka mbere n’abongereza n’abanyamerika, nta kuntu atasimbukira ku bafaransa mu gihe hari ibyo bahanahana.

Macron we abifitemo iyihe nyungu?

Imitegekere y’igihugu nk’Ubufaransa itandukanye kure n’iy’igihugu nk’u Rwanda ku munsi wa none. Macron ari kureba inyungu z’igihugu cye. Arabizi neza ko igihe cyose yabasha kugaragariza abafaransa ko ibyo yakoze byabyaye inyungu ku gihugu, babimushimira, batitaye kureba inzira n’uburyo yabikozemo. Bitandukanye n’ibikorwa n’ubutegetsi nk’ubw’u Rwanda, aho usanga ahanini inyungu z’abantu ku giti cyabo ziza mbere y’iz’igihugu. Mu gihugu nk’Ubufaransa, abaturage bafite ijambo ku mukuru w’igihugu kuko ntawutorwa atabikesheje amajwi y’abaturage. Na ho mu gihugu nk’u Rwanda rw’ubu, amatora ni umuhango, kuko nyiringabo-nyirububasha ku gihugu yikoreramo ntawe babiburana.

Macron ntiyitaye ku kinegu mu gihe hari inyungu ku Bufaransa!

Emmanuel Macron na Michaëlle Jean

Macron aratekereza ko Kagame yaba uwo yakwifashisha ngo Ubufaransa buzamure inyungu zabwo no mu karere k’ibiyaga bigari. Kariya karere karimo amabuye y’agaciro, ndetse hatangiye no kuvumburwa ibirombe bya za petrole. Ni akarere karimo n’isoko rishobora kungukira igihugu nk’Ubufaransa. Macron aratekereza ko Kagame agifite imbaraga hirya no hino muri kariya karere. Mu myaka yashize, abanyamerika, abongereza, ibikomerezwa by’iyi si bifite amasosiyete akomeye, bose bifashishije Kagame mu nyungu z’ubucuruzi no kugera ku mutungo kamere muri kariya karere. Macron agamije gukora igishoboka cyose ngo igihugu cye cyari cyaraganjwe, kihagaruke kihakorere nk’uko byahoze mbere. Ngiyo impamvu yemeye kubitangaho ikiguzi atitaye ku kinegu. Mu nama iherutse muri Arumeniya, uwari Umunyamabanga mukuru wa OIF, Michaëlle Jean, yavuze ijambo rikomeye agira ati: « ese dukwiye kwemera ko umuryango nk’uyu ukoreshwa mu nyungu z’abagamije kwiyumvikanira hagati yabo gusa ibibaraje ishinga ubwabo, cyangwa bagamije gusa inyungu zabo bwite »? Nta gushidikanya ko yavugaga ibyo Macron na Kagame bumvikanyeho ubwo Macron yahitagamo gushyigikira umukandida watanzwe n’ubutegetsi bwa Kagame kandi imiryango mpuzamahanga idahwema kugaragaraza ko ubutegetsi bwa Kagame butubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bukaba bunadindiza demokarasi no kwishyira ukizana kw’abanyarwanda. Ibi byose, Emmanuel Macron ntabiyobewe. Ntayobewe amaraporo n’amaperereza yerekana ubwicanyi ndengakamere buvugwamo Paul Kagame. Ntayobewe ko uretse no mu Rwanda, ubwo bwicanyi bwanawakorewe mu bihugu bindi, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo, aho « Mapping report » ivuga iyicwa ry’abantu basaga miliyini 6, harimo n’abanyarwanda barenga ibihumbi 300 bari barahahungiye. Ntayobewe ko na n’ubu mu Rwanda hari abfunze barengana, abandi bakaburirwa irengero. Icyo ashobora kuba atazi, n’uko yazatungurwa nk’uko abanyamerika n’abongereza gahoro gahoro bagiye basobanukirwa aho icyizere cy’uwo bashyigikiye gitangirira n’aho kigarukira, bashobora kuba barabibonye nta garuriro.

Bucya bwitwa ejo

Macron ayoboye igihugu kimusaba kuzamura ubukungu bwacyo no gusubirana ijambo nk’uko byahoze mbere mu ruhando rw’amahanga. Muri kariya kerere k’ibiyaga bigari, Ubufaransa bwahatakarije byinshi kandi bumaze igihe butakaza inyungu no mu bindi bice by’Afuruka. Uyu munsi, aho bubona bushobora kongera kwigarurira, bunyaruka bwangu. Ubufaransa burahabona ubukungu, ndetse burifuza kurushaho kuhashora ibikorwa bibwungukira. Ntabwo ibyo Macron yemereye Kagame, yabikoreye kubera ko abona ari umutegetsi w’intangarugero. Nta gushidikanya, Macron na we yasabye Kagame kugira icyo akora ngo yerekane ko afite ubushake mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari na ho hashobora kuba haravuye kurekura zimwe mu mfungwa, ariko mu by’ukuri, ibi bisa n’umugenzo kuko abanyaburayi n’abanyamerika bashyira mbere na mbere inyungu zabo, ibindi bikaziraho.

Ngiyo n’impamvu abanyarwanda bakwiye kurushaho kumenya ko ubwabo nibafata iya mbere mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bwabo no gukemura ibibazo, nibwo aba banyaburayi n’abanyamerika bazahindukira, bakabumva bakabajya inyuma, batabitewe n’umutima mwiza ahubwo babitewe n’imbaraga n’ubwenge abantu bifitemo. Macron ari inyuma ya Kagame ku bw’inyungu z’Ubufaransa. Ejo, ejobundi, yamwitaza bibaye ngombwa, kuko si we waba ubaye uwa mbere, ahubwo byashoboka nk’uko Sarkozy yabikoze ku bandi bakuru b’ibihugu cyane cyane abo muri Afurika, ahakunzwe gutangwa urugero kuri Kadhafi. Ntawagira uwo yifuriza kuva ku butegetsi mu nzira zitemba amaraso, ahanagwa inzirakarengane. Icyangombwa ni ukumenya ko atari urukundo cyangwa umubano nyawo wa biriya byose, ahubwo ibihugu bikungahaye birazwa ishinga n’inyungu zabyo gusa. Abenegihugu bonyine ni bo bafite urufunguzo rwo kugena igihugu kirangwa n’ubuyobozi bukorera inyungu rusange z’abenegihugu, aho kubaho mu maburakindi bakurikira abategetsi bashyira imbere y’ibindi inyungu zabo bwite.