Partager/Share/Sangiza

07/03/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Biremezwa ko Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi uzwi cyane ku izina rya Kale Kayihura yarezwe mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC, CPI). Umunyarwanda witwa Rugema Kayumba ni umwe mu batanze ikirego. Bamurega guhungabanya no gushimuta impunzi z’abanyarwanda i Bugande. Kale Kayihura yari akomeye cyane mu gipolisi cya Uganda.

Ku itariki 04 Werurwe 2018, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda, yatangaje kuri « twitter » ko yasezereye ku mirimo Kale Kayihura wari usanzwe ayobora igipolisi. Uyu mugabo yari amaze imyaka isaga 13 kuri ubwo buyobozi kuko yabugiyeho mu w’2005. Hari hashize iminsi Museveni anavuze ko imikorere y’igipolisi yari isigaye irangwa n’imyifatire mibi. Abanyarwanda bahungiye muri Uganda, bumvikanye kenshi bagaragaza impungenge z’umutekano wabo. Basobanura ko hari abashimutswe bakajyanwa mu Rwanda, kandi bari bafite impapuro za HCR zihamya ko ari impunzi; bagatanga urugero rwa Lt Joel Mutabazi. Mutabazi wari warahungiye Uganda, nk’uko byemejwe na HRW, ngo yashimutswe na polisi y’iki gihugu mu kwezi k’Ugushyingo 2013. Yajyanwe mu Rwanda ku ngufu, acirwa urubanza, akatirwa gufungwa burundu. Ubutegetsi bwamushinje kurema umutwe w’abashobora guhungabanya umutekano w’igihugu, bamushinje gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu, n’iterabwoba, ni uko urukiko na rwo rurabimuhamya. Uretse n’uyu musirikare, hakomeje kuvugwa ko impunzi zahungiye Uganda zitari zikizeye umutekano wazo kuko zavugaga ko zimwe mu nzego z’igipolisi zikorana n’abatazifuriza ineza ku buryo byoroshye kuzihohotera cyangwa kuzisubiza mu Rwanda. I Kampala muri Uganda ni na ho umunyamakuru w’ikinyamakuru « Inyenyeri news » Charles Ingabire yiciwe arashwe mu w’2011.

Nyuma y’aho Museveni ahinduriye bamwe mu bari basanzwe bakuriye igipolisi, amakuru yakurikiyeho ni ay’ikirego cyatanzwe n’abarega abahoze muri icyo gipolisi cya Uganda bavugwaho kuba baragize uruhare mu bikorwa byo gushimuta cyangwa guhohotera impunzi z’abanyarwanda muri icyo gihugu.

Munsi hano murumva inkuru ya Flash FM yo mu Rwanda, hanyuma Prof Dr Charles Kambanda agire icyo avuga kuri iryo kurikiranwa mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye: