Partager/Share/Sangiza

22/04/2018, Clara Simbi na Christian Murokore 

T. May yakira P.Kagame Londres 19/4/2018

Mu ijambo rye ku itariki ya 19 Mata 2018, mu nama ya Commonwealth (ihuza Ubwongereza n’ibihugu rwakoronije n’ibindi byifuje kuwujyamo) igikomangoma Charles Philip Arthur George, yavuze ko iyo nama idakwiye gusa kwita ku bintu bisanzwe bihuza ibyo bihugu (ubukungu, iterambere, ububanyi n’ubutwererane), ko ahubwo yasabye ko iriya nama igira icyo imarira abaturage bayo, igatanga ibisubizo ku bibazo biri mu bihugu, ndetse ibyifuzo by’abaturage b’byo bihugu bikagerwaho.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May, uyu muryango wa Commonwealth wagiye uhuriza hamwe ibihugu biamazemo igihe gito n’ibimaze igihe kinini, byaba ibihugu bito ndetse n’ibinini, hagahuzwa n’isano bifitanye ndetse no gukorera inyungu bisangiye. yasobanuye ko Commonwealth yagiye ihura n’ibibazo ariko, yemeza ko hari ibyiza uyu muryango wagezeho. Theresa May yavuze ko yemera kandi ko hakiri ibyiza byinshi Commonwealth ishobora gukora.

Umwamikazi Elizabeti wa II, wizihije ejo tariki ya 21/04/2018 isabukuru y’imyaka 92 y’amavuko, na we muri iriya nama yafashe ijambo yibutsa ko mu w’1949 muri iyo ngoro barimo ya Buckingham, ise umubyara, Umwami George VI  ari bwo yicaranye n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bameza amasezerano ya Londres yo gushyiraho Commonwealth. Icyo gihe yari kumwe n’abakuru b’ibihugu umunani gusa. Yasobanuye ko mu w’1952, ubwo Elizabeti wa II yatangiraga kuyobora Commonwealth, bitari byoroshye kwibwira ko ishobora kuzaguka ikaba umuryango ukomeye w’ibihugu 53, ugizwe na miliyari hafi ebyiri n’igice z’abaturage.

Amagambo meza yari akwiye gukurikirwa n’ibikorwa

Igikomangoma Charles

Inama nk’iriya ntiyakabaye irangira, havuzwe amagambo meza nk’ariya, nyamara ibihugu birimo ubutegetsi bwazahaje abenegihugu kubera igitugu, bugahwituwe. Bariya banyacyubahiro uko ari batatu, bose bahurije ku cyifuzo cy’iterambere rya Commonwealth. By’umwihariko, igikomangoma Charles na Minisitiri w’intebe Theresa May, bagarutse ku kwita ku baturage no kubahiriza ibyifuzo byabo; bivuga ku kwita ku nyungu z’igihug muri rusange. Uyu muryango utangira warimo abategetsi b’intangarugero bakomoka muri Afurika nka Kwame Nkrumah wari Perezida wa Ghana. Ni umwe mu bategetsi bagaragaraga nk’abakorera koko abaturage. Hejuru y’icyo Nkrumah we yanifuzaga ko ibihugu by’Afurika byakunga ubumwe nk’uko bimeze kuri Leta Zunze ubumwe z’amerika. Nkrumah yarebaga kure, akaba umutsegetsi ukorera koko abo ayobora kandi agakunda icyateza imbere igihugu cye hamwe n’Afurika. Ku munsi wa none, abategetsi bo mu bihugu by’Afurika bagitegekesha igitugu, kugeza no ku gisuti, bakabaye bagira icyo bamwigiraho. Ibyo bari banyacyubahiro bakuru bo mu Bwongereza bavuga bakabaye bakora iyo bwabaga ngo buri munyamuryango wa Commonwealth abyubahirize. Gukorera inyungu z’abo utegeka nk’uko bimeze mu Bwongereza, byakabaye biba na kimwe mu bituma Umutegetsi runaka yemererwa gukanadagiza ikirenge mu nama nk’iriya. Nyuma y’iamyaka irenga 50, umuryango nk’uriya ushinzwe, nta gihugu cyakabaye kitubahiriza ikiremwamuntu mu biwugize. Kuba bakira bakuru b’ibihugu barimo n’abarangwa n’ubutegetsi bubi, nta mahitamo kuko bakirwa nk’abahagarariye igihugu runaka. Ikindi ni uko kabone n’aho igihugu kitwa ko ari igihangange, ariko gishyira imbere inyungu zacyo, kandi izo nyungu ziza ahanini kuberakugaragirwa n’ibindi bihugu bito, nka biriya cyahoze gikoloniza kongeraho ibindi byifuje kwinjira muri urwo ruhando.

Ubwongereza buzi neza imyitwarire ya buri butegetsi mu bihugu bigize Commonwealth

Umwamikazi Elizabeti wa II

Nk’uko twabonye hejuru, mu ijambo rya bariya banyacyubahiro, mu byo bifuza ku bihugu bigize uyu muryango, harimo ko imiyoborere ibonera umuti ibibazo by’abaturage. Nyamara, hari ibihugu, bimaze igihe bigawa n’ubwongereza ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ubwongereza bufite ijambo rikomeye muri uyu muryango buhuyemo n’ibihugu bwahoze bukolonoje, kimwe n’ibindi byawinjiyemo ku zindi mpamvu, kabone n’aho atari bwo bwabikolonije. Hano, umuntu yafata urugero rw’igihugu cy’u Rwanda. Ni igihugu cyabanje gukolonizwa n’abadage igihe gito, ariko mu by’ukuri u Rwanda rwakolonijwe n’Ububiligi kugeza rubonye ubwigenge. Ubwongereza buzi neza imiterere n’imyitwarire y’ubutegetsi bwarwo. Ubwongereza bwagaragaje ko bwanenze ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwahinduye Itegekonshinga hagamijwe ko arenza manda ebyiri zari zisanzwe zemewe. Ibi byanamaganywe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi bihugu byombi biri mu btanga imfashanyo itubutse ku Rwanda buri mwaka, kuko hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’u Rwanda iva ku mfashanyo z’amahanga. Ubwongereza ni cyo gihugu cya mbere mu guha imfashanyo nyinshi ubutegetsi bw’u Rwanda. Ku bw’ibyo, Ubwongereza bunyuzamo bagashaka gukebura ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko kugeza ubu ntacyo bitanga.

Mu w’2011, polisi y’Ubwongereza yatanagaje ko abanayarwanda babiri bahunguye muri icyo gihugu bashoboraga kugirirwa nabi na gatumwa z’ubutegetsi bwa Kigali. Iki gipolisi cyaburiye René Claudel Mugenzi na Jonathan Musonera, ndetse gisobanura ko umwe mu bavumbuwe ko yari agiye kubagirira nabi, yakumiriwe agasubira hanze y’Ubwongereza. Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2018, undi munyarwanda wahahungiye witwa Noble Marara, na we yabwiwe na polisi y’abongereza ko umutekano we wugarijwe n’abashaka kumugirira nabi, na bo ngo biagaragara ko ababari inyuma ari ubutegetsi bwa Paul Kagame. Igitangaje n’uko nta gikorwa ku buryo bugaragara mu rwego rwa politiki Ubwongereza bugirana n’u Rwanda. Hari ubwo Ubwongereza bwafataga icyemezo cyo guhagarika igice cy’imfashanyo, nko muri cya gihe ibihugu by’ibihangange byamaganaga ko ubutegetsi bwa Kagame bwafashaga inyeshyamba za M23, ariko byakorwaga mu gihe gito, nyuma ubuzima bugakomeza nk’ibisanzwe, ku buryo mu rwego rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda ntacyayahindutse, nk’uko byemezwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira bw’ikiremwamuntu. Ikimenyetso kindi simusiga cyerekana ko ntayubahirirwa ry’ikiremwamuntu mu butegetsi bwa Paul Kagame, ko kandi ibintu binarushaho kujya inyuma, ni raporo irambuye y’amapaji 47 aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko hari abicwa mu Rwanda, ababurirwa irengero, abafungirwa ubusa, abahimbirwa ibyaha, abafungwa bibangikanye n’amategeko, guterwa ubwoba ku buryo ntawutinyuka kuvuga icyo atekereza iyo asanze kitari bushimishe abategetsi n’ibindi.

Ubutegetsi bubangamiye abanyarwanda buzakomeza kubakeneka kugeza ryari?

Abanyarwanda, cyane cyane ab’imbere mu gihugu bahora mu bwoba kubera ko bakanzwe bikabije n’ubutegetsi. Ubwo bwoba uzabusanga no muri bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga. Ariko iryo terabwoba bakorerwa, ntiritandukanye no guhoza undi ku nkeke cyangwa ku munigo. Inkurikizi bigira ni uko ibintu nk’ibyo bisa n’uwibwira ko yafata litiro 20 akazisuka mu kirahuri kidafite n’ubunini bwa litiro akibwira ko ayo mazi atuzuzura ngo ameneke. Abanyarwanda bababishaka batabishaka, hari igihe amazi azarenga inkombe. Icyo gihe bazahitamo kuyoborwa n’abo bazaba babona ko batanga ituze mu bana bose b’u Rwanda. Icyo gihe bazahitamo kuyoborwa n’abazayobora igihugu cyabo bubahiriza uburenganzira bwa muntu. Abanyarwanda ni bo bazafata iya mbere mu guhindura imiyoborere y’igihugu cyabo. Baca umugani mu kinyarwanda ngo ak’imihana kaza imvura ihise. Ni byo koko n’abanyamahanga, kugeza no kuri ba mpatsibihugu hari icyo bakenerwaho muri iyo mpinduka, ariko umusonga w’abanyarwanda ntubabuza gusinzira. Abanyarwanda ni bo ubwabo bazigobotora ubutegetsi bubi. Cyakora na none, abanyarwanda ni bo bazagira uruhare basobanurira aya mahanga atera inkunga ubutegetsi, ibibazo n’akaga bubashyiramo umunsi ku wundi. Inama nk’irit=ya ya Commonwealth, yakabaye inaba umwanya wo kwibutsa abategetsi b’abanyagitugu ko ubutegetsi bubereyeho gucunga inyungu z’abaturage n’imibereho myiza yabo. Byaba ari akandare, inama nk’iriya ibaye iyo guhura gusa bavuga iby’inyungu z’ubukungu, bigaherekezwa no kwifotoza, ntihagire ikintu na kimwe kivugwa ku karengane gakorwa na bamwe mu batagetetsi b’abanyagitugu bari bakoraniye muri iriya nama.

Bisabwe na Paul Kagame, u Rwanda rwatorewe kuzakira inama ya Commonwealth mu w’2020. Ni byiza kuko ni n’icyubahiro ku gihugu cyakiriye inama yo mu rwego mpuzamahanga nk’iyi. Inyungu yo kuba muri Commonwealth, ishingiye ku bukungu n’ubumenyi, bijyana n’ububanyi n’amahanga ayirimo, cyakora byari binakwiye ko  muri uyu muryango, abanyarwanda bavanamo inyungu ishingiye ko abategetsi bibutswa kitwararika kuyobora neza no gucunga neza ibya rubanda. Commonwealth na yo ntiyavuga ko hari icyo imaze kigaragara mu gihe irebere gusa ubutegetsi nk’ubwo bukorerwa muri bimwe mu bihugu biyigize, ikaryumaho.