Partager/Share/Sangiza

18/11/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ejo kuwa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo, abanyarwanda batuye i Burayi bahuriye i Paris mu Bufaransa bahujwe no gusenga bazirikana ubutumwa Bikiramariya yatangiye i Kibeho mu Rwanda, igihugu yagendereye by’umwihariko mu mabonekerwa yahagiriye hagati y’umwaka w1981 kugeza mu w’1989. Muri iyo myaka yabonekeye abakobwa bigaga mu ishuri ryisumbuye i Kibeho ku Gikongoro. Mu mwaka w’2001, nyuma y’isuzuma n’ubushishozi bwakozwe ku bavugaga ko babonekerwaga, nibwo Kiliziya Gatolika yemejemo batatu kugeza ubu, abo ni Alphonsine Mumureke, Natahlie Mukamazimpaka, Marie Claire Mukangango, ni ukuvuga ko Kiliziya yemeje iby’ayo mabonekerwa nyuma nyuma y’imyaka 20 ibonerwa rya mbere ribaye kuko Alphonsine Mumureke yabimburiye abandi tariki ya 28 Ugushyingo mu w1981. Ubutumwa bw’ibanze yatanze muri biriye bibe bwari ubwo kuva mu cyaha, gusaba no guhana imbabazi, kurangwa n’urukundo. Babiri baracyariho, na ho Marie Claire Mukangango yaratabarutse. Alphonsine Mumureke aba mu kigo cy’abihayimana mu Butaliyani. Nathalie Mukamazimpaka aba i Kibeho ngo Bikira Mariya yamusabye kuhaguma kugeza igihe azamubwira, Mukamazimpaka anyuzamo akibutsa iby’ibonekerwa we na bagenzi banyuzemo, by’umwihariko ku itariki ya 18 Kanama 1982 hari ku munsi w’Assomption, ni ukuvuga ukujyanwa mu ijuru kwa Bikiriya Mariya, bariya bakobwa batatu yababonekeye bidasanzwe kuko yababonekeye icyarimwe, abaha n’ubutumwa bwanahanuraga ibyari kuzaba mu Rwanda mu gihe abantu bakomeje kunangira imitima.

Ukwezi kwa cumi na kumwe ku bakiristi Gatulika kubibutsa by’umwihariko amabonerwa Bikiramariya yakoreye i Kibeho. Ku itariki ya 28 Ugushyingo muri uyu mwaka w’2018 hazaba hashize imyaka 37 ahakoreye ibonekerwa rya mbere. I Paris, ku munsi w’ejo habaye amasengesho umunsi wose, kwibutsa ubutumwa bwa Bikira Mariya, n’uko amabonekerwa yagenze biherekejwe n’ubuhamya, ndetse na misa yayobowe na Mgr Filipo w’i Paris wari ukikijwe n’abapadiri 10 n’umudiyakoni, n’abakistu basaga 200 bavuye hirya no hino mu bihugu by’i Burayi.

Inkuru irambuye mu mashusho n’amajwi: