Partager/Share/Sangiza

14/06/2018, Ubwanditsi

Kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku ya 22 Kanama 1994, mu rwego rwo kubungabunga ikiremwamuntu mu Rwanda, Umuryango w’abibumbye, LONI wahaye ububasha bwo kujya muri iki gihugu, ingabo zari zigizwe ahanini n’abafaransa, ndetse hakaba hari hanarimo n’izaturutse mu bihugu byo muri Afurika (Sénégal, Guinée-Bissau, Tchad, Mauritanie, Misiri, Niger na Kongo Brazzaville).  Izi ngabo z’amahanga zari zemerewe gukorera kiriya gikorwa mu gice cy’iburengerazaba bw’u Rwanda (Cyangugu, Kibuye na Gikongoro). Hari abarokotse kubera iki gikorwa cy’izi ngabo. Hari n’abiboneye n’amaso yabo uko izo ngabo zitwaye. Nk’uko mushobora kubyumva munsi hano, mu kiganiro kigufi mugenzi wacu J.Claude Mulindahabi yagiranye n’Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana, arasobanura binononsoye icyabateye gutegura iyo gahunda y’ibiganiro, ubuhamya n’abazabutanga.