Partager/Share/Sangiza

10/01/2018, Ubwanditsi

Mu nkuru twagejejeho na Christian Murokore afatanyije na Clara Simbi tariki ya 08 Mutarama 2017 basubije ikibazo cyo kumenya niba abategetsi b’u Rwanda barisubiyeho bakareka gahunda yo kwakira abimukira bavuye muri Israel cyangwa niba koko nta masezerano bari baragiranye y’iryo hererekanwa rya bariya banyafurika. Byavugwaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari guhabwa amadorali y’abanyamerika 5000$ kuri buri mwimukira wakiriwe mu Rwanda. Aba banditsi bibajije impamvu abo bategetsi batari bigeze bavuga ko inkuru zasohotse mu binyamakuru bya hafi y’ubutegetsi bwabo zitavugurujwe hagashira amezi abiri ku kibazo gifite uburemere kuriya. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo yari yavuze ku bimukira bazava Libiya n’abazava Israel, akaba yaremezaga ko amasezerano ari gutegurwa. Umunyabanga wa Leta muri iyo minisiteri, ari na we umwungirije, Amb. Olivier Nduhungirehe muri iyi minsi arasa nuhungira kure ko amasezerano ntaho yari yakageze. Nyamara uretse n’abari kuza, hari n’abigeze koherezwa mu Rwanda mu w’2015; ubushakashatsi bwakozwe na Prof Galia Sabar bwerekanye ko mu myaka itatu ishize hari abimukira bari bavanywe Israel boherezwa mu Rwanda, bahageze ubuzima bubabera bubi cyane bakomeza berekeza Uganda ku buryo uyu mushakashatsi yasanze kubavana Israel kwari ukubipakurura batitaye ku buzima bazahura na bwo nyuma.

Nk’uko mwabisomye, hari inkuru yanditswe n’ikinyamakuru « Igihe » n’iyanditswe na « New Times ». Munsi hano mwayisoma uko yari yatangajwe n’Igihe ntacyo duhinduyeho. Kubusanya kw’aba bategetsi bombi muri Minisiteri imwe ni ikindi kimenyetso cy’ibyemezo bifatwa i bukuru bitababanje kubamo ubushishozi. Iyo P.Kagame abonye bikomeye, aritaza maze abamukorera bakayabazwa. Kubusanya kandi bivuze ko mu ntangiriro ibyari byatangiye kwemeza no gukorwa byahuye n’igitutu cy’abanyarwanda n’abanyamahanga babyamaganiye kure, noneho abategetsi b’u Rwanda bagasanga nta kundi bagira uretse kubyigarika bahakana ko bitabayeho. Impamvu nta yindi ni uko cyari igikorwa kigayitse cyane kubona hashobora kuba ihererekanya ry’abimukira bigeretseho igiciro cy’amafaranga. Ibi bamwe bari abatangiye kuvuga ko nta ho bitaniye na bya bikorwa by’ubucakara byakozwe mu gisekuru cya 16 ku muigabane w’Afurika. Ibi bishobora kuba byarateye ubwoba abategetsi b’u Rwanda, bagahitamo ko babihakana cyangwa bivuguruzwa nk’ibitarigeze bibaho.

Ibyatangajwe ejobundi na Amb. Olivier Nduhungirehe:

Mu kinyamakuru « Igihe » bagiraga bati:

Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 09:04

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bari mu biganiro biganisha ku kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30, nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhuriramo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Ni abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika baba bafite indoto zo kujya i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ahantu baba bizeye ubuzima buruta ubw’iwabo, ariko abenshi ntibahirwe n’urugendo.

Mu kiganiro yagiranye na New Times, Minisitiri Mushikiwabo usanzwe ari n’Umuvugizi wa guverinoma yagarutse ku mpamvu u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, anavuga ku masezerano akiganirwaho hagati y’u Rwanda na Israel nayo ifite umubare munini w’abimukira n’abashaka ubuhungiro ishaka kohereza mu Rwanda.

Ushobora gusoma inkuru yose ukanze hano: >>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>