Partager/Share/Sangiza

01/11/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2020, Papa François yazamuye mu ntera abasenyeri 13 ku rwego rwa Karidinali. Mu kiganiro twagiranye na Padiri Thomas Nahimana yatubwiye ko kugira umukaridinali ari inkuru nziza ku banyarwanda bose. Yagize ati: « tubyishimire, kandi tunasabire Mgr Antoine Kambanda ». Mu kiganiro musanga munsi hano, Padiri Thomas Nahimana arasobanura ko kubona umunyarwanda azamurwa mu ntera ku kigero cya Karidinali ko bishobora kumuha izindi mbaraga n’akandi kanyabugabo mu gusohoza neza umurimo w’Imana.