Kuki abategetsi b’u Rwanda batamenya abakomeje kugaba ibitero n’impamvu yabyo
21/07/2017, Jean-Claude Mulindahabi
Ejobundi mu karere ka Rusizi, mu ntara y’Iburengerazuba hongeye kugabwa igitero gihititana umuntu ndetse abandi barakomereka nk’uko mushobora kubyumva muri iyi nkuru ya Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA).
Si ubwa mbere igitero nk’icyo kibaye kuko no mu minsi ishize muri ibyo bice cyari cyagabwe kandi na bwo ntihamenyekanye abari bakiri inyuma. Mu mezi ashize igitero nk’icyo cyanagabwe mu majyaruguru kuri station ya polisi, nabwo inzego z’ubutegetsi ntizabasha kuvuga abateye abo ari bo.
Ni urujijo rero kubona ibitero biba inshuro zirenga eshatu ariko ababishinzwe ntibabashe gusobanura imvo n’imvano yabyo; abaturage bagaheruka havugwa ko iperereza rigiye gutangira.
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.