Partager/Share/Sangiza

Yanditswe na Gratien Karambizi

10/11/2017

 

 

Kagame ashyikirizwa igikombe cy’ubukerarugendo

Imvo n’imvano y’ibikombe.

Iyo witegereje iyi foto aho Kagame acigatiye igikombe cye, byibutsa umunyeshuri wifotoza n’ababyeyi ndetse n’umwe mu barimu be amaze gufata dipolome. Ariko ikitumvikana ni ukuntu Perezida w’igihugu yafata urugendo, akambuka inyanja zitagira ingano ajya gufata igikombe cy’ubukerarugendo! Kereka koko, nk’uko abatera urwenya babivuga, Kagame yaragihawe kubera ko ari we muperezida uticara mu gihugu cye, bityo akaba ateza imbere ubukerarugendo mu bihugu yirirwamo akanararamo.

Ariko se ubundi imvano y’ibikombe bihabwa ababa barabaye aba mbere mu kintu icyo ari cyo cyose ni iyihe? Biravugwa ko amateka y’ibikombe ahera mu kinyejana cya 14. Guhera muri icyo gihe kugeza ubu, ndetse no mu bihe bizaza, ibikombe bihabwa umuntu cyangwa abantu bashyize hamwe, baba barageze ku gikorwa gusumbya abandi, bikaba byaba mu gihe gito nk’iyo ari mu rwego rw’imikino, cyangwa se bikaba igihe kirekire nko mu rwego rw’ubukungu, uburezi n’imibereho y’abaturage.

Igisobanuro cy’igikombe kiba kigaragara icyarimwe ku bagitanga n’ugihabwa. Ugitanga aba azwi ku rwego rwemewe uru n’uru, nk’umushoramari cyangwa umuntu uba warasize umurage ushobora kujya uhemba abantu babaye indashyikirwa mu bumenyi ubu n’ubu, cyangwa imikorere iyi n’iyi. Abatanga ibihembo bagenda basumbana biturutse ku ngano y’agaciro  igihembo cyabo gifite n’abo kigenerwa. Ariko rero ni uwakira igihembo ashobora kugihesha agaciro, nk’uko aba amenyekanishije ku buryo bw’ikirenga ikiba kimuhesheje icyo gihembo.

Imvano y’igikombe isa n’imvano y’amafaranga, bishatse kuvuga ko ubusanzwe kiba ari igikombe kimeze nk’ibindi bikombe, ariko kigahabwa agaciro aka n’aka, bivuye ku muryango cyangwa ishyirahamwe rigitanze. N’agaciro k’amafaranga ni kimwe, kuko ubusanzwe ni urupapuro cyangwa igiceri biba byarahawe agaciro n’ubukungu bw’igihugu bihagarariye.

Igikombe gifitiye akamaro ugitanga, kuko izina rye rikomeza kogera; ariko kikanakagirira n’ugihabwa, kuko biba bimugaragaje ko yarushije abandi. Kurema mu mitekerereze y’ugihawe no gukomeza kugiharanira, ni byo bituma ibihugu bikize bigishukisha abanyagitugu bayobora ibihugu, cyane ibyo muri Afurika. Imibanire y’abanyigitugu n’ibikomerezwa ishingira kuri ayo mayeri yo kogeza no kogezwa.

Abanyagitugu muri Afurika ntibashobora kubaho badashyigikiwe n’amahanga akomeye.

Ni ihame ko umunyagitugu ahirika ubutegetsi bwari bumenyerewe amaze kubyemeranywa n’ibikomerezwa bitegeka iyi si. Kenshi na kenshi bihera ku masezerano bagirana; ibikomerezwa bikamwizeza ko bizamukomeza ku butegetsi; na we akabyemerera kubireka bigasahura umutungo w’igihugu cyangwa w’ikindi bumvikanaho. Icyo gihe umunyagitugu yiyemeza kugishotora no kugitera. Iyo umunyagitugu ageze aho akabyanga, ibikomerezwa biramusimbuza.

Ni cyo gihe turimo mu Rwanda. Tutagiye kure cyane, mu mateka ya vuba aha, muribuka ko mu Rwanda Yuvenali Habyarimana yari acuditse n’u Bufaransa, kubera uko yabungabungaga ururimi rw’igifaransa mu Karere. Ntibyatinze abavuga icyongereza basanze ari uguhomba kugarukira kuri Uganda kandi ntacyababuza gufata u Rwanda, Congo n’u Burundi, baramutse bamwigijeyo. Ni ko byagenze bashyiraho Kagame, babifashijwemo na Museveni.

Abanyagitugu ntibagomba kuba abahanga bo mu ishuri.

Hari abatangazwa n’uko ibikomerezwa bishyira ku butegetsi abantu barangwa no kuba batarize. Ibi birumvikana, kuko ibikomerezwa biba bishaka uwo bikoresha adatekereza, icye ari ukubiramya gusa. Ibikomerezwa bimwemerera gukora ibyo ashaka byose, kugeza nubwo yanga no gukurikiza amategeko y’ibanze arebana n’uburenganzira bwa kiremwamuntu. Apfa gusa kuba yubahiriza igihango bahanye. Aha ni na ho abarwanya igitugu bakunda kwibeshya batakambira ibikomerezwa, nk’aho biba bitazi ko umugaragu wabyo yitwara.

Kubera ko umunyagitugu ibikomerezwa bimuhitamo byarabanje kumwiga, birabyorohera kumenya ibyo akunda. Mu byo akunda, kubera ko aba ataratowe n’abaturage, harimo ibyubahiro n’ikuzo bye bwite, kuko nta cyo aba agomba abaturage. Ahitamo ikuzo rye, kuvugwa neza igihe cyose, kabone n’iyo yaba ari umwicanyi umeze ate, ariko ntabura akantu keza nibura kamwe akora, maze ibikomerezwa bikagaheraho bikamushimagiza.

Muri uru rwego rero ibikomerezwa byavumbuye ikintu cyoroshye gukora, ari byo guha abanyagitugu ibikombe. Ikindi umuntu yakwibutsa ni uko ibikombe bifasha umunyagitugu, ndetse n’abamuha ibikombe, gucubya icyo umuntu yakwita « gukangukira kwibohora kw’abaturage ».

Iyo igihe kigeze, abenegihugu batangiye kwishyira hamwe ngo bumvikanishe ijwi ryabo ku bitagenda, icyo gihe ni ho ibikomerezwa bihimba amayeri yo guhamagara umunyagitugu akajya gufata ibikombe. Ibi bituma umurego wo kuvuga ibitagenda ugabanuka mu bashobora guharanira impinduka, kuko amakuru aba avugwa ari ibikombe, kandi bikarangaza n’abaturage baba barimo gusobanurirwa ku maradiyo, televiziyo no mu binyamakuru ko umunyagitugu wabo yatsindiye ibikombe. Ibi bitera kandi n’urujijo mu baturage, ndetse bamwe bagatangira kwibaza niba atari bo bari mu makosa, barwanya uwo amahanga akomeye yemera.

Ibi mvuze haruguru ni byo birimo kubera mu Rwanda, aho Kagame adasiba kwitabira gufata ibikombe, kandi akaba ari we ubwe ujya kubyifatira, kabone n’iyo biba bigaragara ko igikombe gihawe urwego uru n’uru. Ibikomerezwa bimusaba ko yaba ari we wakwiyizira, na we akabyemera, kuko biba bizi ko n’ubundi akunda kugaragara.

Igihembo giherutse  gutangirwa mu Bwongereza ni urugero rubishimangira ku buryo budasubirwaho.

Kagame muri iki gihe afite ibibazo byinshi birimo iyicarubozo Human Rights Watch imurega, kurwana n’abashaka kwerekana ko akwiye gusimburwa, haba imbere cyangwa hanze y’igihugu; ubukungu bwifashe nabi kubera ko inkunga zagabanutse cyangwa zahagaritswe, kubera guhindura itegeko nshinga no kwitoza muri manda ya gatatu; kuba yarahemukiye abamugejeje ku butegetsi abica cyangwa abamenesha; ikibazo cy’indege ya Habyarimana… ibi byose bituma atagoheka, maze ibikomerezwa bikamuha umuti wo gusinzira bimuha ibikombe.

None se ubundi igikombe cy’ubukerarugendo u Rwanda rwakibona kubera ko rurusha Kenya, Afurika y’Epfo, Namibiya, Senegali, Tanzaniya…amahoteri meza cyangwa Pariki nziza? Ese ubundi ko igikombe cyahawe ubukerarugendo, nta wushinzwe ubukerarugendo uba mu Rwanda, ku buryo agomba kuba Perezida ujya kuvunika agiye gufata igikombe? Ese icyo gikombe gihawe Perezida, urwo rwego ruba rwaragikoreye, ruba rushimwe gute? Ese nka Perezida w’igihugu, Kagame yakabaye adasinzira mpaka afashe ibikombe, mu gihe yari afite inshingano zikomeye zo kuzamura igihugu cyose n’abanyarwanda bose?

Ibi ni byo bibazo twakagombye kwibaza iyo twumvise ko Perezida w’igihugu yafashe urugendo agiye gufata igikombe. Ese hari ubwo ajya yibaza ibikombe amakipe, inzego zinyuranye mu bihugu byateye imbere bifata, ngo yibaze inshuro Perezida muri  ibyo bihugu yari yajya gufata no kwifotoza ku bikombe?

Ntazigera abibona, kuko bitabaho kandi bitakumvikana.

Abitekerejeho, nubwo tuzi ko bitamukundira kwibuza kujya kubifata, yagabanyije umuvuduko n’umurava abishyiramo, maze akareka abayobozi bo hasi bakajya kubifata, kuko ari bo baba bakorana n’abakozi batuma umusaruro utuma ibyo bikombe biboneka ugerwaho. Kandi ni na bo babikeneye, ndetse yaba ababariye isanduku y’igihugu yazigama n’udufaranga tumutangwaho.

Ibi ariko biracyari kure nk’ukwezi, kuko ibikomerezwa biracyakomeza kumushuka; kandi na we akunda kwibeshya ko ari « rudashyikirwa » kugeza nubwo yisanga n’aho atagombye kwisanga. Ibi byose biterwa n’ukwikuza bimuranga, ku buryo mu mvugo ye, imbere ya Unity Club, yemeje abantu ko nta we uri hagati ye n’Imana. Aracyavunika rero ashakisha ibikombe, ariko kandi haranahagazwe, kandi hakwiye n’amasengesho kugira ngo azasubize agatima impembero.