Partager/Share/Sangiza
Kwibuka 24 mu Karere ka Kicukiro 11/4/2018. Murabona Perezida w’Inteko-Umutwe w’abadepite akongeza igishyito.

 

12/4/2018, Emmanuel Senga

Jenoside yakorewe abatutsi nta munyarwanda utayamera, kuko yabaye abenshi bariho icyo gihe bayireba, abatutsi bahigwa kuva ku mwana kugera ku musaza wari ushigaje igihe gito akitahira. Yakorewe n’abari barwaye. Nyamara kuba yarakorewe abatutsi, ntibyabujije ko n’interahamwe zayikoraga hamwe n’abandi bazifashaga, bashoboye no kwica n’abandi bari mu bwoko bw’abahutu n’abatwa, babaziza ko bashakanye n’abatutsikazi, cyangwa se ko batemeraga ibyo bitekerezo by’ivangura, ku buryo ibyo byombi byabagaragaza nk’abanzi n’ibyitso by’abo bitaga inyenzi. Nyamara kwari ukwibeshya cyane, gusa iyo inkundura y’ubwicanyi yahagurutse, gutekereza no kunyuza mu kuri birahagarara.

Ikindi gice cyagize ubwicanyi bwibasiye cyane abahutu, guhera mu ntangiriro y’intambara yashowe ku Rwanda, ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, ni abari bagize FPR-Inkotanyi n’abasirikari babo babarizwaga muri APR. Aba aho banyuze hose bakubuye icyitwaga umuhutu, usibye uwo Imana yahagazeho, dore ko nta bapfira gushira. Gahunda ya Kagame kwari ugukubura icyitwa umuhutu wese, hagasigara  icyanya gihagije, gishobora kuzororerwamo inka. Icyaje kuba, kikanagamburuza gahunda za Kagame, cyaje kuba ijisho ry’amahanga. Nubwo icyitwa Umuryango mpuzamahanga Kagame yari yarawukanze, awukangisha ko warebereye igihe jenoside yabaga, ariko nyamara abakurikiye neza, bakaba barabibonyemo imibare ihanitse hagati ya Kagame-Museveni na Clinton, tutibagiwe na ba Tony Blair, bose bari barekereje ko igifaransa cyahanagurwa mu Rwanda, kandi Kagame akabakingurira inzira yo kuvoma ubutunzi bwa Kongo; ibi byombi ni byo byatumye ba Clinton babona ko indege yari itwaye Habyarimana nihanurwa, hazapfa abanyarwanda bagera ku 50.000 nk’aho ari bake! Iyi mibare yose Kagame yari ayirimo, kugeza no kumujyana « kwiga’ bya nyirarureshwa muri Amerika, bazi neza uko bazabanza gushyira ku ruhande Gisa Rwigema, maze bagahamagara igitsimbanyi cyabo kikaza kigakora akazi bari bagitegerejeho. Ni ko byagenze rero, uwaba ashidikanya yakwibuka uko habayeho ugutabaza, jenoside irimbanyije, ngo Loni yongere ingabo zayo mu Rwanda, kandi inazihindurire manda; icyakurikiyeho ni uko Kagame yohereje Dusayidi na Gahima kujya kwihaniza muri Loni bavuga ko abatutsi barangije kwicwa, ko bitakiri ngombwa kuza gutabara. Ku rundi ruhande Kagame yavugiye kuri Radio Muhabura, ko nihagira ingabo z’amahanga ziha kuza mu Rwanda, ko ingabo ze zizirasaho, zikazirwanya.

Impamvu ikaba yumvikana, kuko ingabo zari kuza guhagarika ubwicanyi zagombaga kurwana na FPR/APR zikabuza Kagame gufata ubutegetsi. Ntiyari kubyemera rero. Iyi ngingo ikaba ishimangira impamvu Kagame afite na we uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda.

Kuba rero ayifitemo rero uruhare, akaba ari cyo gituma atinya kuyivuga. Ntashobora kuvuga inyito Leta ye na we ubwe baharaniye ngo isimbure izindi nyito zose zari zarabayeho: itsembabwoko n’itsembatsemba, jenoside yakorewe abanyarwanda… bigasimbuzwa « jenoside yakorewe abatutsi ».

Ni iyihe mpamvu y’ukuri ituma Kagame atinya kuvuga iyi nteruro?

Muri kamere muntu hahora intambara hagati y’icyiza n’ikibi. Iyo ikibi gitsinze umuntu ahinduka umugome, agatera atyo, bityo ibyo akora byose bigahora mu ntambara, ariko ikibi kikaba ari cyo gitsinda. Iyo bimeze gutyo rero, ikintu cyose abandi bafata ko ari ikintu cyiza, we abanza kukinyuza mu kayunguruzo, kugira ngo yemere ko ari cyiza koko. Kenshi na kenshi kamere ye iraganza, ntagire icyiza abona, akaba ari yo mpamvu uzumva akoresha buri gihe ingero zitera ubwoba, ahoza mu kanwa umutekano awubangikanya n’intambara, ku buryo igihe akoresha amagambo arema umutima biba gake. Ngira ngo muzumva amadisikuru yose ya Kagame, ikiba kiyagize ni umutekano ugomba kubungabungwa, ni abanzi banga u Rwanda, ni ishyari ibihugu bifitiye u Rwanda…Kuvuga jenoside yakorewe abatutsi, cyane abari imbere mu Rwanda atibonamo, byahinduka kubashyira hejuru. Ibi rero Kagame ntajya abikozwa. Iwe umuntu uba hejuru ni we wenyine.

Indi mpamvu ituma atavuga iriya nteruro ni uko mu mutima we habamo iriya nkomanga, nubwo ayima amatwi, ariko irahari, imwibutsa ko yatanze abatutsi ho ibitambo , kugira ngo agere ku butegetsi, utavuze abahutu we afata nk’interahamwe bose.

Impamvu ya nyuma ituma Kagame atavuga « jenoside yakorewe abatutsi », ni uko Kagame yumva ari hejuru y’abatutsi bose. We ni igikomangoma. Mu by’ukuri iyo tuba turi nko mu Burundi, Kagame aba yarahimbye ubundi bwoko wagereranya n’abaganwa b’i Burundi. Abaganwa i Burundi ntibabarirwa mu batutsi, nubwo ari bo bwose. Kagame rero yumva iyo bavuze jenoside yakorewe abatutsi, kandi we ari hejuru y’ubu bwoko, ndetse cyane abari imbere mu gihugu Kagame afata nk’abahutu, yumva atari ibintu yaha agaciro.

Ibi n’ibindi mwakwisesengurira mukibonera ubwanyu byari bikwiye gufasha abanyarwanda kumva ko igihugu cyagushije ishyano, abicanyi b’abahutu bakarimbura abatutsi; ariko kandi n’abicanyi b’abatutsi bakarimbura abahutu ndetse n’abatwa n’abanyamahanga, bikaba biteye ishavu kuba mu gihugu cyimakaza inzangano zisozwa n’ubwicanyi. Umwicanyi uwo ari we wese, yaba umuhutu, yaba umututsi, aba ari umwicanyi. Nta mwicanyi mwiza ubaho. Uwo ari we wese aba akwiye kubiryozwa ashyikirizwa inkiko, na zo zikamucira urubanza. Mu Rwanda rero ikibazo gihari, kandi kizakomeza kubangamira ubwiyunge bw’abanyarwanda ni uko abicanyi badacirwa imanza. Rya hame ryo « kudahanwa ». Ni ngombwa ko uwishe uwo ari we wese ajya imbere y’inkiko akaburana, agahanwa cyangwa akababarirwa. Ibi nibimara gukorwa, abanyarwanda baziyunga, ikibabaje umututsi umuhutu acyumve; ikibabaje umuhutu umututsi acyumve ndetse bombi bumve n’akababaro k’umuvandimwe wabo w’umutwa, bakunda kwibagirwa.

Ibi nibikorwa Kagame ntazakenera gutozwa kuvuga jenoside yakorewe abatutsi, ahubwo na we azarwanya ubwicanyi aho bwava bukagera. Ni ugusenga rero nta kidashoboka.