Partager/Share/Sangiza

18/04/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Muri uku kwezi kwa Mata, RIB (Rwanda Investigation Bureau) imaze guta muri yombi abanyamakuru bagera ku munani. Muri bo yarekuye batatu. Batanu, na n’ubu barafunze.

Ku itariki ya 8 z’uku kwezi, RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu i Nyarutarama. Ababikuriranye bemeza ko barimo batara amakuru ku ngorane abasenyewe muri kariya gace barimo muri iki gihe. Muri bo harimo abanyamakuru 2 ba Afrimax TV Valentin Muhirwa na David Byilingiro, bagifunze na n’ubu, abandi bari bafatiwe mu bihe bimwe na bo ariko ubu bakaba barafunguwe ni Yvan Mugisha wa East African, John Gahamanyi wa The New Times na Saul Butera wa Bloomrang.

Ku itarikia ya 12 Mata RIB yatangaje kuri twitter yayo ko yataye muri yombi ikaba inafunze na Théoneste Nsengimana w’ikinyamakuru Umubavu  kinakokorera ibiganiro kuri YouTube aho gifite izina Umubavu TV Rib ikavuga ngo yafashwe yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo .byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

Ku itariki ya 15 z’uku kwezi, RIB yatangaje ko yataye muri yombi Dieudonné Niyonsenga uzwi no ku mazina ya Cyuma Hassan we na mugenzi we Fidèle Komezusenge bombi b’ikinyamakuru Ishema TV. RIB igasobanura kuri twitter yayo ko yabafashe bitewe n’uko ngo baba bararenze ku mabwiriza yo mu bihe bya Covid19.

Muri iki kiganiro turabaza abantu banyuranye icyo batekereza kuri iryo fungwa : hari uhagariye Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ, Association Rwandaise de journalistes) ni Gonzaga Muganwa, turabaza Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC, Rwanda Media Commission), ni Cléophas Barore, turumva icyo Urwego rushinzwe ubugenzacyaha n’iperereza, RIB (Rwanda Investigation Bureau) ruvuga kuri iki kibazo, umuvugizi ni Marie Michelle Umuhoza, ndetse n’uhagarariye Umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru, Internation Federation of Journalists IFJ (FIJ), ni Ernest Sagaga, turabaza impuguke mu metegeko, Maitre Joseph Cikuru Mwanamayi.