Partager/Share/Sangiza

31/01/2018, Ubwanditsi

Nk’uko mushobora kubyumva kuri « vidéo » munsi hano, biriya Ambasaderi Jean Marie Viannet Ndagijimana yabisobanuye mu kiganiro yagiriye kuri BBC. Ku itariki ya 26/01/2018, bisabwe n’abategetsi b’u Rwanda, muri LONI hafashwe icyemezo cyo guhindura izina ryari risanzwe ryo kwibuka mu rwego mpuzamahanga jenoside yo mu Rwanda. Abategetsi b’u Rwanda basabye kandi bemererwa ko uwo munsi wakwitwa umunsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Amb Ndagijimana we arasobanura ko iyo nyito yirengagiza ko hari n’abahutu n’abatwa bishwe kandi hakaba abishwe bazira ko ari abahutu. Amb Ndagijimana avuga ko Ibikabose Rengera bose yemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi, noneho akanashimangira ko muri biriya bihe ndetse na nhyuma y’aho hari n’abishwe bazira ko ari abahutu, ku bw’ibyo agasanga bakwiye kwibukwa na bo. Avuga ko uwo muryango Ibukabose Rengera bose uzaharanira ko buri nzirakarengane yishwe izibukwa nta vangura.