Kutizera urukingo rwa Covid-19 bifite ishingiro? Uwakingiwe agomba gukomeza kwambara agapfukamunwa?
18/01/2021, Jean-Claude Mulindahabi
Hagiye gushira amezi abiri mu bihugu bimwe na bimwe, nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, Israheli, batangiye gukingira covid-19; na ho mu bihugu by’i Burayi icyo gikorwa cyatangiye muri uku kwezi kandi ni gahunda iteganyijwe ku isi yose. Cyakora, hari abagize amakenga no kutizera iby’uru rukingo. Twabajije Dr Léonard Nduwayo niba hari impamvu ifatika yo kutarwizera. Hagati aho hari n’abifuza kwikingiza vuba bishoboka kuko bizera ko urwo rukingo rwabarinda burundu, ndetse rukabavana ku kwigengesera kwa hato na hato. Ni yo mpamvu twanabajije muganga niba uwakingiwe aba atacyanduye ubuzima bwe bwose, niba kandi aba atagikeneye kwambara agapfukamunwa. Ibisubizo ni muri iki kiganiro kiri munsi hano.
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.