Partager/Share/Sangiza

12/12/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro twagiranye ku cyumweru tariki ya 09 Ukuboza 2018, Depite Jean Daniel Mbanda yagarutse ku mikirize y’urubanza rw’abo mu muryango wa Rwigara. Yifuje kugira icyo avuga, amaze kumva ibitekerezo by’abantu banyuranye, nyuma y’icibwa ry’urwo rubanza. Depite Mbanda yanasubije ibibazo binyuranye byagiye bivuka uko twaganiraga. Uwakwifuza kugira icyo amwunganiraho, cyangwa akagira icyo yifuza kuvuga gitandukanye n’ibyo yatangaje, twamwakira tukaganira.

Kuri Depite Jean Daniel Mbanda, ngo kimwe mu bintu biteza ibibazo u Rwanda, ngo ni uko « Kuva 1959 nta Repubulika iriho kuko nta n’umwenegihugu uhari ». Mu kiganiro musanga munsi hano, murasangamo no gukomoza ku bindi bibazo bitoroheye u Rwanda rw’uyu munsi. Umutumirwa afite uko abibona. Umunyamakuru umubaza, arabaza akurikije ibiriho.

Ikiganiro na Depite Jean Daniel Mbanda tariki ya 09/12/2018: