Partager/Share/Sangiza

 

Diane Shima Rwigara
Padiri Thomas Nahimana

 

 

 

 

 

Aba, abanyamashyirahamwe kimwe n’abandi banyamashyaka bagomba kuganira n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ni yo mpamvu bagomba kwiga uko bahuza umugambi wo gutegura iyo mishyikirano.

31/10/2017, Emmanuel Senga

Imyaka 23 irarangiye, igice kimwe kinini cy’abanyarwanda giciriwe hanze ya gakondo, ku bushake gusa bwa Kagame. Impamvu irazwi, ni uko atinya ko yahangana n’abantu bamubwiza ukuri, mu gihe yafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, akimira uwo ari we wese wamubwira ko abanyarwanda bagomba kuyoborwa ku buryo bwa kidemokarasi. Icyo yahisemo ni ukuyobora u Rwanda nk’ikigo cya gisirikari. Ibi rero nta bwo abanyarwanda bazabyemera rwose; ikaba ari na yo mpamvu yatumye aho bahungiye bishyira hamwe bagashinga amashyaka n’amashyirahamwe akora uko ashoboye kugira ngo avaneho buriya butegetsi. Kagame n’abambari be, bo bavuga ko nta buryo ingoma yabo yashobora kuvaho. Ni ukwibeshya, kuko ibimenyetso byo gusenyuka kwayo byaratangiye, kandi byahereye imbere. Ikibazo ni uko abanyarwanda bamwe turi mu buhunzi, dusa nk’aho tutabona ibyo bimenyetso, maze tugatinza urwo rugamba. Ikibazo dufite ni uko mu byo dukora, hakirimo utuntu tumwe na tumwe  dutinza uru rugamba nkana.  Biragaragara ko kwanga gukorera hamwe bizakomeza kudindiza ibyakagombye kugerwaho mu gihe gito. Twari dukeneye kugera twihuse ku bumwe bw’ibikorwa? Tukaba twakwifuje ko hagira igikorwa cyatuma abanyamashyaka n’amashyirahamwe bashaka uburyo bwo kwegerana bagateganya igikorwa cyatuma bagendera hamwe, nta wushaka gusiga abandi, cyangwa kubakerereza.

Hari abasanga abakuru b’amashyaka bitwara nk’ababonye igihugu, ahasigaye bagasa nk’abarimo gushyira mu bikorwa politiki zabo. Nyamara igikomeye kubona ubu ni igihugu. Kikaba ari cyo cyakagombye kuba icyita rusange ku mashyaka, bagashaka uko bashyira hamwe imirongo mishya yagenderwaho.

Ubu ikigaragara ni uko ingufu zitatanye bikabije. Inkurikizi y’iyi mikorere ni ugutinda mu nzira. Abanyarwanda bakaba bibaza niba nta bundi buryo bwo gukorera hamwe bwaboneka? Ntimunyumve nabi simvuze ko bitari ngombwa kubanza gukomeza ishyaka ryashinzwe, ariko hari hakwiye guterwa indi ntambwe  yo kugera mu gihugu, mbere yo kwibona ku rwego rw’ubuyobozi, ku buryo abantu bashaka gutinda muri iyi myumvire, ntibakozwe ibindi bintu byakorwa kugira ngo Opozisiyo yerekane ko na yo, ari ikindi gice kigomba kuyobora igihugu, nta gutekereza ko ari FPR yonyine n’ayo mashyaka y’imbere ahetswe na yo, yakomeza kugira uburenganzira, asa nk’aho yihaye, bwo gukomeza kuzambya igihugu abanyarwanda barebera. Aha ni ho jyewe numva ko hakenewe ubushake bwo kugira indi ntambwe iterwa.

Mwarakoze gushinga amashyaka, ndetse n’amashyirahamwe, ariko twari dukwiye no kureba izindi ntambwe zisigaye guterwa ngo twokereze hamwe igitutu buriya butegetsi. Ntihagire uwibwira ko yabwotsa icyo gitutu wenyine. Erega ni byo n’abandi bakora kandi bigatanga umusaruro. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo amashyaka menshi yashyize  hamwe, arasunukira rimwe Kabila. Turashima kuba harashyizweho ndetse n’impuzamashyaka zimwe na zimwe n’amashyirahamwe, ariko nidutere intambwe yindi tugire ubuvugizi bumwe bwa Opozisiyo. Iyi ntambwe itewe ni ho twakwizera ko kujegeza nyabyo FPR byaba bitangiye. Kandi numva nta kiruhije kirimo, ni byo ngiye kugerageza kuvuga mu magambo makeya.

Inyito y’uyu mwandiko yarangoye kugira ngo mbe nayihiniramo neza ibyo nshaka kugeza ku Banyarwanda. Ni n’inshoza igoranye kuvugaho, kuko abantu batabyumva kimwe; ndetse ikunze no kurakaza ngo hari abavuga ariko badakora. None se byaba bimaze iki kurebera ibintu wakagize icyo uvugaho, ukabyihorera bigacira iyo? Ahubwo jyewe nagasabye uwumva ko bitamunogeye, ko twareba uko tubiganiraho. Hari imico ya kinyarwanda yo kwihorera ibintu ubona ko bipfa, ukabyihorera ngo ejo bitaguturukaho. Aho ibintu bigeze, tugomba kurenga bene iyo mikorere, ari na yo yagejeje igihugu cyacu aho kiri ubu. Dore ubu muri iki gihe, nyuma y’imyaka 23 u Rwanda ruyobowe na FPR ku ruhande rumwe; n’igice kinini cy’abanyarwanda gihunze igihugu, ku rundi ruhande, umugambi w’izo mpunzi ni ugusubira mu gihugu cyabo. Ariko ubutegetsi buri mu Rwanda, nta muntu bushaka ko yagaruka mu gihugu, keretse uwemeye akayoborwa uko FPR Inkotanyi na Kagame wayo babishaka.

Nyamara, mu gihugu induru ni yose, akarengane kahawe intebe, abaturage barakubitwa, barasenyerwa, barafungwa ndetse bakanicwa. Muri ako karengane kose kashyizweho n’ubutegetsi bwa Kagame, abari imbere mu gihugu bahebeye urwaje, abakivuyemo na bo bashinze amashyaka n’amashyirahamwe atuma basuzuma ibibazo by’igihugu. Iyi ikaba ari intambwe yo gushima. Gusa igisigaye kigamijwe ni ukureba uko ayo mashyaka n’amashyirahamwe yatuma ubutegetsi buhinduka, ni ukuvuga kubuvanaho, dore ko kuganira na bwo Kagame yavuze ko nta wazanyura iyo nzira ngo bazahure. Iyo yayiteye utwatsi. Ariko rero ntibyaca abantu intege, kugeza bigaragaye ko bitagishobotse burundu. Muri icyo gihe, kandi abantu bamaze no kubishyira ku mugaragaro ko Kagame yanze imishyikirano, ndetse n’amahanga akabibona, icyo gihe hashakwa iyindi nzira Kagame yakumva. Abantu ntibaziyicarira, ngo bategereze igihe Kagame azabishakira akava ku butegetsi; tukaba tumuretse agakomeza kwica abanyarwanda uko ashatse. Gutegereza bizamara igihe kingana iki? Niba ari ugutegereza, abantu bari bakwiye kwemeranywa bakaba banategereza igihe azapfira, yishwe n’urw’ikirago. Na ho niba bashaka gutabara abanyarwanda inzira zikigendwa, nubwo mbona igihe kimaze kuba kirekire, bari bakwiye kwiga uko byakorwa mu maguru mashya, ari na ko bitegura n’umuruho bizazana.

Muri uwo muruho mvuga rero, harimo ko n’amashyaka n’amashyirahamwe y’abanyarwanda, yaba ay’imbere mu gihugu cyangwa inyuma mu buhungiro, yakwiga uburyo yari akwiye guhuza ingufu, kuko nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rimwe, ku giti cyaryo rizishoboza guhindura ibintu. Gutatanya ingufu ku gikorwa kimwe, ni byo mbona ko ari ukwihima. Akari kera abantu bose bazabona ko, kurwanya igitugu nka kiriya cyubatswe na Kagame na FPR bigomba ingufu nyinshi mu mitekerereze, ariko k’uburyo bw’umwihariko bigomba uburyo bwo guhuza izo ngufu zose. Ese nidutekereze haramutse habonetse nk’igihugu, muri ibi bikomeye, gisabye ko haba imishyikirano hagati ya Leta ya Kagame na Opozisiyo: byagenda bite? Byagorana kumvikana ku bajya muri iyo mishyikirano. Duhereye kuri iki gitekerezo cyonyine twari dukwiye gutangira kureba uko twahuza ibikorwa.

Amashyaka n’amashyirahamwe yari akwiye kwigira hamwe icyakorwa gikwiye.

Hakunze kumvikana abanyamashyaka bamwe bavuga ko ngo badakeneye inama n’amabwiriza mu byo bakora. Ariko se kandi ni ryari umuntu adakeneye inama ya mugenzi we bahuje ibibazo? Ibi ni ukwibeshya. Kagame ni we nari nzi wenyine utajya yemera inama, akora ibyo we yitekerereje. Na we kandi reba aho agejeje igihugu. Ahubwo ubu icyari kigamijwe ni uko aya mashyaka n’amashyirahamwe yari akwiye kujya hamwe ku buryo bw’urwunge, agategura ibizakorwa byose, byerekeye kumvikanisha ikibazo cy’u Rwanda. Ibi bintu kandi biroroshye: niba Opozisiyo ishaka kumvwa no kwemerwa, nivuge ururimi rumwe, igaragaze ikibazo kimwe, kandi yerekane ko ari yo gisubizo cy’ubutegetsi bwiza mu Rwanda. Bimaze se iki ko, amahanga atangiye kumva ikibazo kiri mu Rwanda, yabura abantu bakiganira kubera ko badahuza? Kandi n’indi mpamvu yo gushaka uburyo bwo gushyira hamwe ni uko aba bafashe iya mbere ngo batekereze ku bibazo by’u Rwanda bakagombye guteganya ibyakorwa, babiteganyirije hamwe. « Urwunge » rwiyemeje guhuza aya mashyaka n’amashyirahamwe nirukore ibishoboka byose rwumvishe ba nyiri amashyaka n’amashyirahamwe, ko nta handi hari amakiriro cyangwa amizero yo kugera ku ntsinzi abantu badashyize hamwe. Birashoboka ko batora Komite izajya iserukira Opozisiyo yose, bakumvikana ku bundi buryo bajya bahagararira abanyarwanda, kandi bagateganya ibigomba gukorwa n’igihe byakorerwa, ibi ni byo twifuza, ariko bigatera imbere.

Kujya inama mu mashyaka ntibivuze gukorera mu mpuzamashyaka imwe; bivuze kumvikana ku byakorwa, no ku babikora.

Reka dufate urugero rwumvikana. Ese ubu ni igihe cyo kwemeza ko hari amashyaka akomeye n’ayandi yoroheje? Ibi si byo, kuko ingufu z’ishyaka zigaragazwa n’umubare w’abayoboke. Kandi umubare w’abayoboke uboneka iyo ishyaka rifite igihugu rikoreramo, bityo gahunda ryatanze rikayishakisha abayoboke bayemera, ndetse rikanayogeza ku buryo n’abandi banyagihugu bayikunda. Ikikibura rero ni igihugu. Aha ni ho abanyamashyaka n’amashyirahamwe bakwiye gushyira ingufu zabo zose, bakabona mbere na mbere igihugu. Bari bakwiye kuba bashyize ku ruhande ingengabitekerezo zibatandukanya, maze bakiga uko amashyaka yose yashinzwe, hamwe  ndetse n’amashyirahamwe, yakwigira hamwe ikigomba gukorwa. Ibi birasaba ko abayobozi b’amashyaka bashyira ku ruhande gutekereza imyanya y’ubuyobozi (bakagumana ariko imyanya yabo mu mashyaka yabo), bagashyira imbere uburyo bashyira hamwe ibitekerezo n’ingufu byo kubona igihugu. Ndizera ko haramutse hakozwe inama y’amashyaka yose, ku rwego rw’Urwunge rwiyemeje gukora uko rushoboye ngo ruhuze amashyaka n’amashyirahamwe, ahasigaye bakitoramo abagiye guhagararira Opozisiyo yose. Bityo ikajya itanga umurongo w’ibigomba gukorwa, ikagirana imishyikirano n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, bishobora gutanga inkunga, byaba mu mishyikirano yasabwa Leta ya Kigali, yaba se mu rugamba rwo kubona igihugu imishyikirano Kigali iramutse iyiteye utwatsi. Bimaze iki ko buri shyaka rigira bene iyo mishyikirano, ryavayo hakajyayo irindi, ku buryo abantu batamenya uwo bagomba kwizera? Ibi ni ibintu bikwiye gutekerezwaho, niba koko ayo mashyaka n’amashyirahamwe byarashinzwe bigamije kuzanira abanyarwanda demokarasi, kwishyira ukizana, uburenganzira bwa kiremwamuntu…mbese ineza n’amahoro buri muntu akeneye.

Mu bigararagara, mu mashyaka no mu mashyirahamwe, haracyaboneka inzitizi zishingiye ku kwikunda no kutiyoroshya, maze ngo abantu bakorere hamwe; ahubwo ugasanga harimo abahisemo guterana amagambo, banegura abandi, kandi na bo nta ho bari bageza, kuko nta kintu gifatika bagaragaje. Ibi byari bikwiye guhinduka, kuko nibiramuka bidahindutse, n’imyaka amagana izashira abantu bakivugira ahantu hamwe, ari na ko bifite ingaruka zikomeye zo kubona abari abayoboke bagenda barushaho kurambirwa, tutavuze no gukomeza gushyira mu makuba abanyarwanda bakomeza guhohoterwa no kwicwa n’ubutegetsi bubatsikamiye. Umugabo utari kure ni ibi bivugwa n’uyu mugabo Straton Nahimana. Ubu se ni byo koko Opozisiyo ikeneye muri iki gihe? (Mumwumve aho avuga ko barimo kugenda barambirwa. Bararambirwa n’iki? Kutabona neza ikigamijwe kandi ngo gikorwe).

Ni ngombwa kandi ko twemera ko impinduka izakorwa n’abanyarwanda bose, ari abari imbere mu gihugu , ari n’abari mu buhunzi. Igikenewe cyane n’ubuyobozi bwashobora guhuza ibyifuzo by’abashaka impinduka bose.

Ndashaka kuba mpiniye aha iki gitekerezo, kandi ari na ko nagira ngo nkome imbarutso y’ibitekerezo, namwe munyunganire, kuko icyifuzo cyanjye ni uko twahindura ibyo twagumye gukora bidatanga umusaruro, cyangwa bigatanga muke, hakigwa ubundi buryo bwava mu mitekerereze no mu nama. Nkaba nifuza ko ibitekerezo binyuranye mwagira kuri iyi ngingo, mwabigeza ku bandi mu mvugo ya gipfura, nta wumvise ko bamuvuze; ahubwo ibitekerezo bikaba ibyo kureba niba bishoboka, byakorwa; cyangwa se niba byakosorwa hagakorwa ibindi, ariko tukava muri iyi myumvire yo gukorera buri muntu mu nguni ye, nk’uko JMV Ndagijimana na we abivuga mu minota ya nyuma muri iki kiganiro. Ibi ni ibintu tugomba guhagurukira.

 

Mu gice gikurikira iki ng’iki, bitewe kandi n’ibitekerezo binyuranye bizaba byagaragajwe, nifuzaga kugaruka ku byageragezwa abantu bose babishatse, tukareba niba nta kintu byashobora guhindura, tugamije no gukumira ibitera abantu gusubiranamo no kurambirwa. Nzanagaruka no ku byakozwe ariko bikeneye kongererwa ingufu , kugira ngo bigere ku ntego nyayo.

Ibitekerezo bya buri wese birakenewe, kandi twese tubishatse twatsinda.