Partager/Share/Sangiza

09/01/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Col T.Byabagamba, Sgt F.Kabayiza na Gen F.Rusagara hagati bakikijwe n’abunganizi

Impuguke za LONI zikurikiranira hafi ikibazo cy’abafunze barengana, ziramagana ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje gufunga abasirikare batatu, zivuga ko bafunzwe by’akarengane. Muri abo basirikare batatu zivuga ko batawe muri yombi mu myaka itatu ishize, ni Koloneli Tom Byabagamba, wahoze ashinzwe abarinda Perezida P.Kagame, Jenerali Frank Rusagara na Sergent François Kabayiza. Izi mpuguke za LONI zivuga ko bafunze ku buryo butubahirije amategeko, zikavuga ko bafungiye ubusa, bityo zikavuga ko bagomba guhita barekurwa nta mananiza ubutegetsi bushyizeho.

Roland Adjovi, umwe mu bagize itsinda rya LONI rishinzwe ikibazo cy’abafunze barengana yatangarije Lisa Westorhoff, umunyamakuru wa Radiyo mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) ko iryo tsinda ryandikiye abategetsi b’u Rwanda ribasaba guhita bafungura nta mananiza bariya bagabo. Cyakora ngo kugeza ubu, ntacyo abo bategetsi barasubiza. Iryo tsinda riravuga ko rigiye kubigeza ku ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Muri iyi, Pasteri Joy Byabagamba mushiki wa Col.Tom Byabagamba, yatangaje ko hashize amezi arenga umunani musaza we ndetse na muramu we Gén. Rusagara batemererwa gusurwa, ku buryo ngo umuryango wabo wibaza niba bakiriho.

Mu kwezi kwa Werurwe 2016 ni bwo Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka 21 Colonel Tom Byabagamba kandi rumwambura amapete ya gisirikare, na ho Jenerali  Franck Rusagara, wacyuye igihe mu ngabo,  ahanishwa gufungwa imyaka 20. Sergent Francois Kabayiza, we yakatiwe gufungwa imyaka 5.

Ibyo barezwe byose babiteye utwatsi

Urukiko rwahamije Koloneli Byabagamba guteza impuha zigamije gutera imvururu mu baturage, no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Tom Byabagamba yarezwe gusebya ubutegetsi, bagatanga urugero ngo nk’aho yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari ubw’abicanyi, ko bufata ibyemezo bihubutse ndetse ngo bukaba bufungira abantu ubusa. Mu gihe cyose cy’urubanza, Koloneli Byabagamaba yikomye  ubushinjacyaha avuga bumurega ibyaha by’ibihimbano.

Jenerali Rusagara utakiri mu gisirikare na we yahamijwe icyaha cyo kubiba ibihuha bigamije gutera intugunda mu gihugu, gusebya ubutegetsi no gutunga intwaro bitemewe n’amategeko. Ngo yemeje ko ubutegetsi bw’u Rwanda budakunzwe, ko Perezida Kagame ayoboza igitugu, kandi ngo yanumvikanye ashimagiza ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Uru rubanza rwumvikanyemo cyane ibibazo by’amasano dore ko aba bombi bafunzwe umwe ari muramu w’undi. Ikindi ngo bafitanye amasano na bamwe mu bayobozi b’ishyaka rya RNC. Sergent Francois Kabayiza yashinjwaga guhisha intwaro zari zitunzwe na Jenerali Rusagara atabyemerewe.

Col. Byabagamba na Gen. Rusagara ubwo bahuraga n’abo mu muryango wabo ku munsi w’urubanza

Bahoze bakomeye mu gisirikare no muri FPR

Koloneli Tom Byabagamba yabaye umutoni wa Perezida Kagame, ndetse akaba yarabaye umukuru w’ingabo zimurinda mu gihe kinini. Nyuma yaje koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo ayoboye umutwe w’ingabo z’u Rwanda zariyo. Na ho Jenerali Rusagara yabaye umujyanama mu bya gisirikare mu biro bihagarariye u Rwanda mu Bwongereza, akaba ndetse yarigeze no kuyobora ririya rukiko rwamukatiye gufungwa. Ni umwe mu basirikare b’u Rwanda bize baraminuza. Ni impuguke, yakunze kugaragara mu biganiro by’abanyabwenge ku bijyanye n’Amateka, n’ubumwe n’ubwiyunge.