Partager/Share/Sangiza

19/03/2019, Ubwanditsi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019, Major Callixte Sankara amaze gutangariza BBC ko FLN iri kwagura ibirindiro mu Rwanda. Yabwiye BBC ko bamaze amezi arenga icumi mu ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, … Yavuze ko ku matariki ya 15 na 16 Werurwe 2019, ingabo za FLN zarwanye n’iza RDF mu duce twa Nyaruguru na Nyamagabe. Yayibwiye BBC kandi ko ejobundi bavuye Nyamasheke bajya gusumirana n’abasirikare ba « marines » ba RDF, ahagana ku kiyaga cya Kivu. Major Callixte Sankara avuga ko imirwano yo muri iyi minsi yakomereyemo abasirikare babiri ba FLN, hanyuma akavuga ko haba hari abasiriakre basaga batandatu ba RDF ngo baba barahasize ubuzima.