Partager/Share/Sangiza

29/3/2018,  Deo Kabano,

Myr Bimenyimana JD yarashyinguwe, abasigaye turamusengera

Mana waremye isi n’ijuru, habwa ikuzo n’icyubahiro, kandi usingizwe iteka ryose. Nubwo nazinduwe no kukugezaho amaganya yanjye, ariko reka ne kuba gito, ntangire ngushimira ibyiza byinshi wampaye. Mbanje kugushimira ko wampaye akazina keza ka « RWANDA »; ndagushimira ko wampaye abana benshi kandi ukabaha kuvuga ururimi rumwe, ukaba warampaye ubutaka bwiza n’ ikirere cyiza. Ndagushimira ko bamwe mu bana banjye wabahaye amahirwe yo kwiga bakamenya ubwenge, abandi ukabaha amahirwe yo kumenya imyuga itandukanye, harimo abahinzi, aborozi, ababaji, abanyabukorikori, abahanzi, abatwara amamodoka, yewe ubu mfite n’abatwara indenge. Mu bana banjye wampayemo abaganga, abarimu, abasirikare, n’abayobora abandi. Ibi byose Mana yanjye ni wowe mbikesha.

Nubwo ngushimye bwose ariko Mana, mbabajwe cyane, kandi mfite ipfunwe ryo kukumenyesha ko , nubwo bwose wampaye ibyo byiza byose ngo bimfashe kurera abana banjye, ibyo sinabashije kubigeraho, kuko batewe n’indwara yananiranye, ari yo  » Rwango, Bwicanyi, Bujura,buraya, karengane na mpemuke ndamuke » Nagerageje kukwiyambaza ubugira kenshi ngo untabare, nuko umpa imiti itandukanye yagombaga kubafasha ari yo  » Ukuri, Urukundo, Ubwubahane, Ubutabera n’uburenganzira bwa Kiremwamuntu » ariko mana nubwo hari abaciye bugufi bakemera kuwunywa, ariko haracyari benshi batarawunywa, bamwe biturutse kubushake bwabo, abandi benshi, ari na cyo kibabaje bakabura uko bawunywa, bitewe n’itsinda ry’abana bamwe wampaye m Mana, ariko bigize kagaragara, ntako ntagoragoje ariko aba bo rwose barananiye. Mana Nyagasani, iki ni na cyo cyanzinduye cyane uyu munsi, aba bana banyigometseho Mana yanjye, bashyira mu kaga abandi benshi cyane, kubera iterabwoba ntigeze mbona kuva wandema .

Mana Nyagasani, aka gatsiko nkubwira, kayobowe n’uwitwa Paul Kagame. Mana ntunyumve nabi, nzi ko uri umukozi w’umuhanga, kandi ntawamenya imigambi yawe, ariko Mana umbabarire ntubifate nko kugucumura ninkubwira ko uyu mwana Kagame wampaye, kubera ubugome bwe n’ubwicanyi burenze kamere, akagerekaho n’ubujura buherekejwe no kwirarira n’uburyarya bwinshi, byatumye ngeraho nibaza niba na we akomoka mu biremwa byawe, kuko ubugome bwe bwarandenze, kandi urabona ko nsheshe akanguhe, ibyo nabonye ni byinshi. Ku ikubitiro Mana, uyu Kagame nta mpuwe na mba agira, ariko akagira amayeri menshi iyo bigeze mu guteza intambara. Sinirirwa mbikwibutsa, urabizi ko ariwe wayoboye ingabo zitwaga inkotanyi, mu gihe narindimo nshyira imbaraga mu kumvikanisha izo mpande zombi z’abana banjye bari bashyamiranye muri icyo gihe cya 1994, yagize atya anca mu rihumye nuko aba arituye indege yari itwaye Habyarimana, maze aba yakije umuriro, abatutsi baricwa hafi gushira, bicwa ahanini n’abahutu, nyuma nza gukubitwa n’inkuba maze kumenya ko Kagame uwo yoherezaga ingabo ze zikajya kwica abatutsi bene wabo, ngo kugira ngo batize umurindi abicanyi, maze akunde yangize isura ya guverinoma yari iriho, nkaho ibyo yari irimo ikora bitari bibi bihagije, agamije kugirango amahanga afatire ibyemezo iyo guverinoma, maze abone uko afata ubutegetsi yiyita ko ari umucunguzi w’abatutsi, kandi yaragize uruhare mu kubamarisha no kubiyicira hamwe na hamwe.

Abatutsi rero benshi ntibamenye amayeri ye, maze koko bamufata nk’umucunguzi wabo igihe kinini, nyuma ariko nk’uko akabaye icwende katoga, aza kugenda agaragaza isura ye nyakuri, aho atangiye kwica ku mugaragaro abacikacumu, urabizi benshi batabarutse, harimo, Assiel Kabera, Rwigara Assinapol, Rwisereka, Mucyo, Makuza, Inyumba, n’abandi benshi ntarondora ngo mbarangize. Umbabarire gukomeza kuvuga iby’uyu mwana bintera ikiniga, ariko reka nihangane nkomeze. Ubwo rero, ntiyahagarikiye aho, yashyizeho itsinda ry’abo bayoborana, maze abakura umutima kuko ibyo ababwiye byose babimira bunguri nta gushungura, kandi abenshi muri bo barize, niba atari bose. Kugira ngo abifatire rero bamutinye kurusha uko bakantinye njye mubyeyi wabo, cyangwa ngo bagutinye wowe Mwami Nyiri ibiremwa byose, yashyizeho itsinda ry’abacurabinyoma, bacurira amadosiye abo bose bayoborana, kugira ngo nihagira uzatinyuka azahite abona icyo amurega mu nkiko. Bizimungu, Ntakirutinka, Rusagara, Tom Byabagamba, abo ni urugero rwa bamwe mu bahuye n’ako kaga kuko bakoze icyaha cyo gukoresha ubwenge n’umutimanama wabahaye. « Mana ariko se koko uyu mwana Kagame ni wowe wamuremye? » uzi ko yageze aho avuga ibyangwa imbere y’amaso yawe, akabivugira ahagenewe kuguhimbariza, mu materaniro y’amasengesho imbere y’abana banjye bakwiyeguriye, akababwira ngo kwica ni byiza, ngo ahubwo bakagombye kuba na bo babikora? Wibuke Mana ibyo yavuze igihe yari amaze guhotora Colonel Karegeya.

Wagize se ngo ibye nari nabirangiza. Wa muti wampaye ngo mpe abana banjye nyuma y’akaga nahuye nako muri 1994, ari wo « Ukuri , urukundo, ubwubahane, ubutabera n’uburenganzira bwa kiremwamuntu » uyu kagame yagize atya arawufatira yanga gutanga ubwisanzure ngo abana banjye bawunywe, maze abahatira kunywa uwo we yihimbiye witwa « Gacaca , Ndi umunyarwanda, (dore ko izina ryanjye ryagatoye), abaha n’indi yitwa ‘agaciro; intore ntiganya; ingando kuri bose, n’undi wabiciye witwa Rwanda day ». Iyo miti ye yarayibahase ye, ndetse ashyiraho n’inkoni, abagize ngo barayirwanyije, abica ku manywa y’ihangu, abandi arabarigisa, abandi abohereza ngo kwota umuriro muri gereza yubatse kurusha uko yubatse amashuri, abandi abaha uburozi yabatije  » Utuzi twa munyuza ».

Mana ubu undeba umutima wanjye warashengutse. Uzi se ikindi kintera agahinda? ni uko bamwe mu bana banjye bazi ubwenge kandi bakunda ukuri bakanga akarengane, Kagame uwo abo atishe , yabamariye muri za gereza ze, Victore Ingabire, Diane Rwigara na mama we Adeline, Kizito Mihigo waguhimbiraga indirimbo nziza cyane, Mushayidi, Niyitegeka, Boniface Twagirimana na bagenzi be, n’izindi nzirakarengane nyinshi utabara, zabujijwe amahirwe yo kubana n’imiryango yabo, ngo kuko bataramije uwo ujya ushaka kwigereranya n’izina ryawe. Nongere nkubaze ubugira kabiri Mana  » Kagame uyu koko ni wowe wamurenye? »

Reka nikomereze, ikindi kintu rero amaze kuzoberamo, ni ikitwa  » Ikinyoma n’uburyarya » aho amariye kubona agafaranga agacuncuye imifuka y’abana banjye, yahise agura indege eshatu zose, maze sinakubwira ahinduka rutema ikirere, amahanga arayazenguruka, ngo ajya kurata ibyiza yangejejeho, akagenda yivuga imyato ngo:

abagore yabateje imbere, kubera gusa umubare wabo yujuje mu Nteko, ariko badafite icyo bamaze usibye ubufatanyacyaha bwo kunyaga ibya rubanda, no kwirengagiza abarengana, kabone n’iyo baba ari abagore bagenzi babo.Ubutabera bugeze ku kigero gishimishije, kandi mu by’ukuri uwo bushimisha ari we wenyine ubwifashisha mu manyanga ngo yigizeyo abo abona bamubangamiye bose, abacamanza bakaba batakiri abanyamwuga, kubera igitutu abashyiraho.

Iterambere riri kugana ku cyerekezo cya Singapour, kandi abashoramari yarabamariye ku icumu, abandi akabanyaga utwabo, abandi bagasenyerwa, kugira ngo hasigare isosiyeti imwe rukumbi ye yitwa « Crystal venture ». Iryo terambere rya baringa ni ryo rituma ntagisinzira kubera amarira y’abana banjye b’abapfakazi batagira kirengera, abarimu batagihembwa, ababyeyi bafungirwa kwa muganga kubera ko babuze ubwishyu; abaturage basenyewe amazu yabo ntibahabwe n’ingurane, abo imitungo yabo itezwa cyamunara ntibabone kirengera, kubera indwara ya « Cwe » yaheranye abana banjye, aho babona akarengane gakorwa ku mugaragaro bakaruca bakarumira.

Mana iby’uyu mwana wampaye Kagame n’agatsiko ke nkomeje kubirondora bwakwira bugacya, ariko sinagenda ntakubwiye ko ubushotoranyi bwe bwarenze imipaka, ngira ngo uzi intambara yateje muri Congo mu myaka yashize hakagwa abantu batabarika, harimo na bene wabo yivuganye abaziza gusa ko ari abahutu, none ubu utinyutse kubavugira cyangwa gushaka kubibuka ahita ahinduka umunyangengabitekerezo ya jenoside, kuko kuri we ngo abakwiye kwibukwa gusa ari abatutsi, kandi ibi akabikora atari impuhwe abagiriye, kuko n’ikimenyimenyi na bo arabica umunsi ku wundi, ahubwo kuko ari iturufu arisha imbere y’amahanga yiyita umucunguzi wabo, ko atariho ngo bashira. Ariko Mana, unyemerere mbikubaze ubugira gatatu » Uyu Kagame koko ni wowe wamurenye? ». Nkiri ku bibazo yanteje n’abaturanyi, aba agize atya ejo bundi, impunzi zampungiyeho zivuye ku muturanyi wanjye DRC, aba ajimishemo urusasu ngo kuko batinyutse kwigaragambya bakanavugira ku maradiyo, bavuga ko bafashwe nabi kandi ko n’inzara ibageze ku buce, ibyo kuri we bikaba bitemewe, kandi akabifata nk’aho bigamije kwangiza isura ye imbere y’amahanga. Abandi bavandimwe ari bo Uganda, Tanzania n’Uburundi ubu ntibakindeba n’irihumye kubera uwo mwana wanjye.

None rero Mana yanjye, unyemerere ngusabe ikintu kimwe, wunvise amaganya yose natewe n’umwana wampaye witwa Kagame n’agatsiko ke, ntako ntagize nk’umubyeyi, ntako ntagoragoje ngo acishe make ace inkoni izamba, areke abandi bana banjye babeho mu mahoro, ariko Mana yarananiye, ahubwo akomeza kugerageza gutatanya bamwe mu bana banjye, none rero kimwe mu by’ingenzi byatumye nkugana, ni ukugutakambira ngo uyu mwana w’ikirara umunkize umusubirane, kuko bamwe mu bana banjye bariye karungu bavuga ko bagiye kumurwanya mu buryo bwose bushoboka, none ndatinya ko nazongera nkakorwa mu nda, amaraso akongera akameneka, kandi Mana ufite ububasha bwo kubihagarika.

Ndakwinginze Mana, nfasha unkize uyu mwana w’ikirara hatagombye kumeneka andi maraso, kuko ayo yamennye ubwe arahagije. Reka ntahane icyizere ko uzantabara, maze « Rwanda nzongere ngire icyubahiro nk’icyo nahoranye » Amen.

Deo Kabano.