Partager/Share/Sangiza

19/11/2018, Christian Murokore

Mgr Antoine Kambanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018 nibwo ibiro by’itangazamakuru by’i Vatikani byashyize ahagaragara inkuru isobanura ko Papa Faransisiko  yemeye ko Mgr Thadée Ntihinyurwa ahagarika imirimo ye yo kuyobora Arikidiyoseze ya Kigali, kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru. Papa Faransisiko yashyizeho Mgr Antoine Kambanda kugira ngo abe ari we umusimbura.

Muri Kiliziya Gatulika, Umusenyeri ugejeje ku myaka 75 y’amavuko ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Iyo myaka, Mgr Thadée Ntihinyurwa yayujuje umwaka ushize. Asimbuwe rero yari yarasabye ubwo burenganzira bwo guhagarika imirimo yari ashinzwe. Hejuru y’ibyo, Mgr Ntihinyurwa, yari amaze n’igihe kinini yivuza, ku buryo urwo ruhurirane rwose, nta handi rwaganishaga uretse kumusimbuza nk’uko na we ubwe yabyisabiye.

Munsi hano murahabona iryo tangazo ry’i Vatikani kuri iyo mpinduka:

http://press.vatican.va/content/salastampa/it/bollettino/pubblico/2018/11/19/0855/01858.html

Mgr Antoine Kambanda ni muntu ki?

Mgr Kambanda yavukiye muri Arikidiyoseze ya Kigali, tariki ya 10 Ugushyingo mu w’1958. Muri uku kwezi yujuje imyaka 60 y’amavuko. Amashuri abanza yayigiye i Burundi n’i Bugande. Amashuri makuru ayasoreza muri Kenya. Amasomo y’iyobokamana, Tewologiya mu rwego rw’impamyabushobozi ihanitse yayigiye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda i Butare.

Yahawe ubupadiri tariki ya 8 Nzeli 1990, mu muhango wabereye i Kabgayi imbere ya Papa Pawulo wa II wari mu ruzinduko mu Rwanda icyo gihe. Amaze guhabwa ubupadiri yoherejwe mu burezi no kwigisha mu « Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti » i Ndera muri Arikidiyoseze ya Kigali.

Nyuma yaje kujya kwiga i Roma mu Butaliyani, kuva mu w’1993 kugeza mu w’1999, ahavana imyamyabushobozi y’ikirenga  mu by’iyobokamana n’imigenzo myiza y’umutima (Théologie morale). Yavuyeyo ashingwa kuyobora CARITAS mu Rwanda kugeza mu w’2005; icyo gihe yari anashinzwe Komisiyo ya Kiliziya ishinzwe ubutabera n’amahoro muri Arikidiyoseze ya Kigali.

Mu w’2005 yagizwe umuyobozi wa Seminari nto ya Kagbayi kugeza mu w’2006, ubwo yashingwaga kuyobora Seminari nkuru ya Nyakibanda kugeza mu 2013, ari na bwo yahawe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, ari na yo yayoboraga kugeza uyu munsi.

Abamuzi bavuga ko ari umugabo ugendera ku murongo, ukunda ukuri, no gukorera mu mucyo, ngo akaba azirana n’amanyanga. Ngo ntashimishwa na busa n’abakorera mu macenga n’ikinyoma.

Ategerejwe n’akazi katoroshye!

Mgr Antoine Kambanda yinjiye muri Arikidiyoseze ya Kigali, aho azasanga imirimo n’ubusanzwe itoroshye yo kuba umushumba muri iki gice cy’ibanze muri Kiliziya Gatulika, ariko aranahasanga dosiye zitoroshye: harimo iyo kubaka Katederali ku Kacyiru, aho Kiliziya ifiye ikibanza, nyamara ubutegetsi bwayimye uburenganzira bwo kuhubaka. Biragoye kumenya niba we ubutegetsi buzamupfa agasoni.

Mgr Antoine Kambanda azasanga muri Arikidiyoseze indi dosiye itoroshye ijyanye n’imicungire y’ikigo cya Kiliziya cyitwa « Economat Général ». Iki kigo kiri mu bihe bitoroshye kuko cyafashe imyenda cyubaka hoteli na n’ubu itaruzura, hariya mu mugi wa Kigali rwagati hafi ya « Sainte famille » na « Saint Paul », kongeraraho imicungire y’umutungo itareberwa mu ndorerwamo zibonerana ku bazi uko kiriya kigo gicunzwe muri iki gihe. Umucyo ni muke muri cyo!

Mgr Antoine Kambanda ahawe kandi kuyobora Arikidiyoseze, aho bizamusaba ubushishozi, ubuhanga no kudatwarira iyo ribogamiye imbere y’ubutegetsi bwa FPR bukoresha ingufu zirenze ikigero mu gutwara abanyarwanda mu cyerekezo no mu byifuzo byaryo, uwemeye akaramuka, unenze amabi bukora, bukamusigamo imvune. Ntagushidikanya ko afite umurimo utoroshye nk’umushumba w’intama ziri mu buzima butazoroheye muri ibi bihe. Ariko, igisubizo cy’uko azitwara kiri hamwe gusa: kwitwara nk’uko Yezu ahagarariye yakwitwaraga iyo yabaga ahingutse imbere y’ibikomangoma byo mu gihe cye. Yezu yababwiraga iki? Yitwaraga ate imbere y’ibyo bikomangoma? Aho ni ho hari igisubizo nta handi: Gukora no kwigisha nk’uko uwo yemeye yakora ahigereye; uwamutumye kandi yemeye nta wundi, ni Yezu Kristu.