Partager/Share/Sangiza

28/01/2019, Ubwanditsi

Miss Rwanda 2019, nyampinga watoranyijwe mu banyarwandakazi uyu mwaka, yitwa Nimwiza Meghan. Igikorwa gisoza iryo rushanwa cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 mu ijoro. Irushanwa ry’uyu mwaka ntiryari risanzwe, by’umwihariko bitewe n’uko umukobwa Josiane Mwiseneza waje aturutse mu giturage no mu muryango utabarizwa  mu baherwe, yaserutse atitaye ku byashoboraga kumuvugwaho, bamwe bibaza uko yatinyutse iyo rushanwa kenshi ryitabirwa n’abakomoka mu miryango y’abaherwe. Abantu bagaragaje ko bamushyigikiye, bamukundira ko yatinyutse, ndetse ko yatangaje ko afite gahunda yo kwita ku bakene. Josiane Mwiseneza yatsindiye ikamba ry’umwari wakunzwe n’abantu benshi.

Mu kiganiro umunyamakuru Rubens Mukunzi yagiranye na Dr Anastase Gasana, umutumirwa asobanura ko ririya rushanwa rifitiye akamaro igihugu ndetse agasobanura n’ibikwiye kuranga nyampinga uruta abandi: