Partager/Share/Sangiza

19/05/2019, Ubwanditsi

Hashize imyaka 21 Seth Sendashonga yishwe arashwe i Nairobi muri Kenya, hari ku itariki ya 16 Gicurasi 1998. Kugeza ubu, abagze uruhare muri urwo rupfu ntibigeze bahanwa. Madame Cyriaque Nikuze Sendashonga, umufasha wa nyakwigendera Seth Sendashonga yagejeje ibarwa kuri Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta asaba ko iki gihugu cyasubukura ikurikirana ry’abamwiciye umugabo kuko ari ho bari batuye. Mu bo yahaye kopi y’iyo barwa hanarimo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni. Mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yamubajije niba hari impamvu nshya yatumye yandika iyo barwa, n’aho ashingira icyizere ko ubutabera buzatangwa, nyuma y’igihe kingana kuriya babusaba. Ibisubizo ni muri iki kiganiro bagiranye kuwa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019. Munsi y’ikiganiro murahasanga iyo barwa.