Partager/Share/Sangiza

22/04/2019, Ubwanditsi

Umuyobozi mukuru wa MRCD yasobanuye uko Major Callixte Sankara yatsinze P.Kagame wamugeze amajanja, ashaka kumufatira mu gihugu cya Comores ariko ubutegetsi bw’iki gihugu ngo bwarashishoje busanga adakwiye gutangwa ngo ashyikirizwe ubutegetsi atavuga rumwe na bwo mu nzira ubutegetsi bwa P.Kagame bwabisobanuyemo. Paul Rusesabagina asobanura ko ubu Major Callixte Sankara ngo ari ahantu hizewe umutekano kandi ngo igihe nikigera azasobanurira abantu birambuye.