Partager/Share/Sangiza

07/01/2020, Ubwanditsi

Abanyamakuru ba Ishema TV bakurikiranye ikibazo cy’abasenyewe amanywa n’ijoro bakoze akazi k’ingirakamaro. Amanywa n’ijoro, aba banyamakuru bagiye kureba akaga abasenyewe barimo. Muri iyo miryango itagira ako kwikinga harimo n’abana. Murebe neza kandi mwiyumvire ibivugwa muri vidéo musanga ku mpera y’iyi nyandiko.
Iyo ufashe akanya ugakurikira neza iyi vidéo ubona kandi ukumva byinshi bamwe batazi cyangwa birengagiza ku kibazo cy’abaherutse gusenyerwa, bamwe bakaba bararangije umwaka batangira undi nta ho bafite bikinga imvura n’imbeho.
1.Mpereye ku gitangaje: muri bo hari abatakira P.Kagame bamubwira ko bazongera bakamutora 100%. Muze kumva neza ahagana ku mpera. Wagira ngo ntibazi ko yavuze ku mugaragaro ko ngo bagombaga gusenyerwa nta n’inyishyu!
2.Muri bo hari abivugira ko bari bafite ibyangombwa byuzuye byatanzwe n’ubutegetsi ku mazu yabo. Nyamara basenyewe badahawe ingurane nk’uko amategeko abiteganya.
3.Bishoboka gute ko waba uri umutegetsi ntubone ko iri senyerwa ritakoranywe ubushishozi.
4.Ukwihangana kw’abanyarwanda kuri mu rwego rwo hejuru. Iyo ubonye uko baganira n’abanyamakuru ndetse n’uko bavuga bitonze muri ako karengane, nta kindi gihugu nzi babibasha.