Partager/Share/Sangiza

21/06/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Jean-Luc Mélenchon, uyobora « La France insoumise »

Mu Bufaransa, abadepite bo mu ishyaka ryitwa « La France insoumise » muri iki cyumweru bahase ibibazo Guverinoma ya Emmanuel Macron, bayibaza niba itarahubutse ubwo yafataga icyemezo cyo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi w’Umuryango mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF (Organisation Internationale de la Francophonie). Depite Jean Luc Mélenchon uyobora iri shyaka yavuze ko ahereye ku miterere y’ubutegetsi bwa Guverinoma Louise Mushikiwabo akorera, kandidatire ye, ihabanye n’amahame n’indangagaciro za OIF. Emmanuel Macron yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo tariki ya 23 Gicurasi 2018 i Paris, ubwo Paul Kagame yari yakiriwe mu ngoro ya Perezidansi « Elysée »

Jean Luc Mélenchon uzwi cyane nk’umunyapolitiki w’intyoza no kumenya gusobanura ibitekerezo bye ku buryo butomoye, yagize ati: « intego za OIF zikubiye mu mahame agenga uyu muryango. Umuryango mpuzamahanga uhuriweho n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, gushyigikira ibikorwa by’iterambere no kubungabunga demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse no gusigasira ibikorwa ndangamuco n’ubufatanye ». Mélenchon ati: « nyamara kandidatire ya Louise Mushikiwabo ntiyujuje izo ndangagaciro za OIF bitewe n’imiterere ya politiki ikorwa muri guverinoma y’u Rwanda abarizwamo ».

Jean Luc Mélenchon, akomeza agira ati: »Paul Kagame uyobora u Rwanda kuva mu w’2000, yongeye kwitoza mu buryo budasanzwe n’amajwi arenga 90%. Ati hagati aho abatavugarumwe na we baratotezwa cyangwa bagacurirwa ibyaha, bagafungwa nk’uko byemezwa n’imiryango nka « Amnesty International ». Mélenchon ati: « mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, impuguke z’akanama ka LONI gashizwe kurwanya no gukumira iyicarubozo kabangamiwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda, ntikabasha gukora imirimo kari kashinzwe gukorera muri iki gihugu. Mélenchon ati: »ibi byerekana ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa mu Rwanda »

Jean-Luc Mélenchon akomeza agira ati: »imyitwarire y’ubutegetsi bw’u Rwanda ku rurimi rw’igifaransa yaragaragaye kandi nabi. Ati: « igifaransa cyasimbujwe icyongereza ndetse gihagarikwa mu myigishirize mu mashuri yo mu Rwanda igihe kinini, ku buryo cyateshejwe agaciro. Ati: « ibi byose bituma iyi kandidatire itari ikwiye kugirirwa icyizere ». Mélenchon ati: »ntibyumvikana ukuntu Perezida w’Ubufaransa yarenga kuri ibi bintu byerekana ko bateye umugongo indangagaciro za « Francophonie » akabirengaho agashyigikira kandidatire ihabanye n’amahame n’imigambi ya OIF. Jean-Luc Mélenchon arasaba Guverinoma y’Ubufaransa gukoresha ukuri no kubyuza ibintu mu mucyo, igasobanura impamvu yatangaje ko ishyigikiye kandidatire ihabanye n’amahame agenga OIF.

Ku bazi ururimi rw’igifaransa, mwasoma iyi nkuru ikubiyemo ibyo twabagejejeho hejuru hano:

http://questions.assemblee-nationale.fr/q15/15-9601QE.htm

Mushobora no gusoma inkuru no kumva ikiganiro LECPINFO yabagejejeho kuri iyi ngingo tariki ya 11 Gicurasi 2018:

Dusobanukirwe impamvu kandidatire ya Louise Mushikiwabo muri OIF yakuruye impaka n’igishobora kuzikurikira