Partager/Share/Sangiza

01/01/2018, Ubwanditsi

Mu ijambo yavuze mu rwego rwo gusoza umwaka w’2017, no gutangira uw’2018, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifurije umwaka mushya muhire abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda. P.Kagame aremeza ko umwaka w’2017 wagenze neza. Aravuga ko umubano w’u Rwanda ari mwiza mu karere n’andi mahanga. Aravuga kandi ku mutekano w’igihugu. Aremeza ko ababangamira umutekano w’igihugu ngo batajya babura, ngo ariko ntakizabuza gukomeza gucunga neza uwo mutekano. P.Kagame aravuga ko ubutegetsi bwe buzihatira gukomeza ibikorwa by’iterambere mu mwaka ushya w’2018.