Partager/Share/Sangiza

16/12/2018, Christian Murokore

Nk’uko byaraye bitangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Forces, RDF) Liyetona Koloneli Innocent Munyengango, ndetse bikanashyirwa ku rubuga rwa RDF, ejo kuwa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, abantu bataramenyekana bagabye igitero mu majyepfo y’u Rwanda, batwika imodoka eshatu ndetse babiri mu bari bazirimo bitaba Imana, abandi umunani barakomereka.

Icyo gitero, nk’uko bisobanurwa na Lt Koloneli Munyengango, ngo cyagabwe mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe, ahagana saa moya z’ibura iminota cumi n’itanu z’umugoroba. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasobanuye ko abakomerekeye muri icyo gitero bagiye kuvurizwa mu bitare bya Kigeme.

Lt Koloneli Munyengango yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abagabye igitero, ngo bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe. Yongeyeho ko bamaze igihe bakurikiranira hafi muri ako gace, bakaba ngo bafite igitekerezo cy’ababa bagababye icyo gitero, ariko ntiyeruye ngo avuge abo bakeka muri icyo gikorwa.

Si ubwa mbere hagabwe igitero mu majyepfo y’u Rwanda, kuko mu kwezi kwa gatandatu, uyu mwaka, abitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri mu karere ka Nyaruguru, bakomeretsa abantu batandatu barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Na none mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, mu karere ka Nyaruguru, abantu bafite intwaro bateye mu murenge wa Nyabimata batwara ibintu birimo ibiribwa n’amatungo ndetse bashorera n’abaturage babatwaje ibyo basahuye, cyakora bageze mu ishyamba rya Nyungwe barabarekura barataha. Muri ibyo bitero byabereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, abaturage bumvikanye ku maradiyo akorera mu Rwanda, basobanura ko abari bateye bagengaga mirongo inani.

Tugarutse ku by’igitero cy’ejo kuwa gatandatu, twababwira ko turi gukora ibishoboka kugira ngo tumenye neza imvo n’imvano n’acyo, ababa bakiri inyuma, aho bateye baturutse, ndetse n’icyo bagamije.