Partager/Share/Sangiza
Dr. David Himbara

Yanditswe na Emmanuel Senga

25/09/2017

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’igihugu kigendera ku mategeko, kandi cyubahiriza ubwigenge bw’Inzego, gishingira imibanire yacyo n’ibindi bihugu, kuri za raporo zikorwa n’Inteko Ishinga Amategeko kandi ziba zigaragaza uko ubutwererane hagati y’Amerika n’amahanga bwifashe. Ikiba kigamijwe ni ukugaragariza ubutegetsi bw’Amerika ko imfashanyo itajya mu bihugu bikandamiza abaturage babyo.

Muri urwo rwego hari itsinda rya Komisiyo y’Ubutwererane n’Amahanga rishinzwe Afurika, rikurikirana uko imfashanyo Amerika igenera Afurika ikoreshwa, rikibanda cyane cyane kureba niba ibyo bihugu by’Afurika bifashwa byubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, niba bidakoresha ahubwo iyo mfashanyo bikandamiza abaturage babyo.

Nibutse ko ku itariki ya 20 Gicurasi 2015 iri tsinda ryari ryumvise Bwana David Himbara, ari kumwe na Major Robert Higiro ku ruhande rw’Ishyirahamwe ryabo Rwanda Democracy Now, ishyirahamwe rihangayikishijwe n’uburyo Demokarasi ihonyorwa mu Rwanda.

Muribuka kandi ko aba bagabo bari bagerageje kuvuga ibibazo igihugu cyacu cyatewe n’ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame. Muri ibyo bibazo, iyi Komisiyo yari yahangayikishijwe n’amajwi Major Robert Higiro yari yarafashe abicanyi ba Kagame, ubwo baciririkanya ku giciro cyo kwicira Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo. Iyi Komisiyo kandi yasabye ko Maj. Higiro Robert yaguma muri Amerika bakamurindira umutekano, kubera ko aho yabaga mu Bubilligi Amerika itari yizeye ko urinzwe bya nyabyo. Yagombye kwimukira muri Amerika, ari na ko afasha kumva neza ayo majwi yari yafashwe hagati ya Frank Nziza na Dani Munyuza baciririkanya ku giciro cyo kwica abo basirikari bakuru bari barahunze u Rwanda.

Komisiyo yUbubanyi n’Amahanga, Itsinda ryayo rishinzwe Ubutwererane n’Afurika yahaye agaciro gakomeye ibyo yumvise ku Rwanda.

Chris Smith
Perezida wa Su-Komisiyo y’Ubutwererane (R)-NJ

Uyu mudepite ubushize yari yarakajwe no kumva ko Amerika itanga amafaranga yo gufasha igisirikari cya FPR, yo igahindukira intwaro iguze ikazirashisha abenegihugu bayo, bityo asaba ko yagezwaho raporo zuzuye kuri iyo mikorere.

Depite Karen Bass D-CA

Uyu mudepitekazi, mu buhamya bushize yari yarakajwe n’uko abanyarwanda batagaragaza ibibazo byabo ngo amahanga abimenye. Icyo gihe yavuze ko yari azi nk’ibibazo Etiyopiya ifite, kuko abaturage bayo bagira igihe bakabyerekana nko mu myigaragambyo, akababazwa n’uko abanyarwanda bo bicecekera, aho amariye kumva urwo ruhuri rw’ibibazo byo gukandagira uburenganzira bw’Ikiremwa muntu byari byatanzweho ubuhamya n’aba banyarwanda bombi.

Nk’uko nabyibukije, Perezida wa Su-Komisiyo yari yasabye ko haboneka raporo zihagije ku miterere y’u Rwanda, wakongeraho ko Maj. Robert Higiro na we yagize igihe gihagije cyo gusobanura uko FPR ikandagira uburenganzira bwose bw’abanyarwanda, ukaba wakumva uko Kagame na Guverinoma barebwa n’Amerika muri iki gihe. Uko yakiriwe na Trump birabihamya.

Dr. David Himbara na Maj. Robert Higiro ntibazibagirwa kuvuga:

Ko Kagame yibye ubutegetsi amaze guhindura Itegeko Nshinga. Iki gikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga gifite ubwacyo ibibazo birenze kimwe kandi bikomeye.

Guhindura Itegeko Nshinga , ku nyungu z’umuntu ku giti cye ubwabyo ni icyaha. Kagame ni cyo yakoze, kugira ngo azategeke kugeza muri 2034, cyangwa se aziyimike ubuziraherezo.

Yabeshyeye abaturage ngo barabimusabye. Ikinyoma cya Guverinoma y’u Rwanda gishingiye ku mabaruwa ngo y’abaturage miliyoni enye bifuza ko Kagame yahama ku butegetsi, ni cya kindi cya Semuhanuka, ukuri aba bagabo bazagusobanura.

Kubeshya ko yatowe kuri 99% ni ikindi cya Semuhanuka, ku buryo ubu aho (P. Kagame) abivuze abantu baraseka bakifata imbavu. Ni ko biherutse kugenda ubwo yiyambikaga ubusa imbere y’abari baje kumwumva i New York, muri « Council of Foreign Relations ». Aha icyo yenda abanyafurika batajya bamenya ni agaciro abanyamerika n’abanyaburayi baha icyaha cyo kubeshya. Abategetsi kuri iyi migabane bajya beguzwa kubera kubeshya, kabone n’iyo byaba ari ku kantu gatoya, kuko bo bumva ko ugiye mu mwanya w’ubuyobozi, agomba kuba umunyakuri buri gihe. Ibi rero byihishe abategetsi b’u Rwanda, bashingira ubutegetsi bwabo ku kinyoma. Babeshya imibare y’ubukungu, imibare y’ubukene, imibare mu mashuri no mu mavuriro …bakabeshya bagakabya bakibagirwa ko kwibeshyera ko watowe ku kigero cya 99% ari ukwisebya, ukanasebya n’abo uyobora.

Ikindi kitazibagirana muri ubu buhamya ni itotezwa ry’abanyarwanda rimaze gukaza umurego ku muryango wa Rwigara Assinapol n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na FPR. Uko ibintu bimeze ubu biracura ko Kagame agiye kwihererana abaturage b’u Rwanda akabamarira ku icumu, ababeshyera ko ngo batangiye gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro ngo igiye gutera u Rwanda, ikamuvana ku butegetsi na we yibye.

Ni iki twategereza kuri ubu buhamya:

Ibibazo mu Rwanda si byo bibuze, habuze kubishakira umuti. Ibi rero akaba ari byo dutegereje kuri Komisiyo y’Ubutwererane ya Kongere y’Amerika. Turizera ko aba bavugizi, David Himbara na Robert Higiro, bazashobora kwemeza aba badepite, bahereye ku byo bari bababwiye ubushize, bakongeraho ibyiyongereyeho nyuma, kandi bifite uburemere, ahasigaye Komisiyo igafata ibyemezo.

Tukaba tuzi neza ko, uko u Rwanda rwafatwaga ku bwa Clinton byahindutse, kubera ko Clinton yari yarashyize ku butegetsi Kagame, ubu akaba nta bushobozi agifite bwo kumushyigikira. Ndetse arebye nabi, niba atamwitaje, ashobora kuba yashinjwa kuba yarateje jenoside mu Rwanda abizi neza kandi abishaka. Twibutse ko mu mibare, we yemezaga ko hashobora kuzapfa abanyarwanda bagera kuri 50.000, ariko Kagame agafata ubutegetsi. Yumvaga nta cyo byari bitwaye!

Reka turangirize ku kwifuriza intumwa z’u Rwanda rwapyinagajwe-ndavuga rwapyinagajwe, kuko ubwo na Ambasade y’u Rwanda izaba yaje kubeshya- kuzagira ibiganiro n’ubuhamya byuzuye ukuri no gutsinda. Twifurije David Himbara na Robert Higiro kumvwa no gutanga ibitekerezo byumvisha abashingamategeko b’Amerika ukuri kuri mu Rwanda, ku buryo Amerika yakongera ikarebesha u Rwanda andi maso, anyuranye n’aya Clinton.

Abashaka kwiyibutsa ibyavuzwe kuri 20 Gicurasi 2015, mwabikurikira kuri video iri hasi aha: