Partager/Share/Sangiza

11/01/2018, Clara Simbi

Gaelle Bella, Claire Bakesha, Dr Raymond Dusabe

Mu gihe kitageze ku cyumweru, abanyarwanda batatu biciwe mu mahanga bigaragara ko harimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Abo ni Dr Raymond Dusabe waguye muri Afurika y’Epfo, Claire Bakesha wiciwe mu Buholandi na Gaelle Bella Ikibagenga waguye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kuwa mbere tariki ya 08 Mutarama 2018 nibwo urupfu rwa Dr Raymond Dusabe rwamenyekanye. Uyu muganga w’imyaka 40, wari usanzwe avura mu Rwanda mu bitaro byitiriwe  umwami Fayçal, yishwe ari mu biruhuko mu mugi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo. Dr Dusabe yari inzobere mu kuvura kanseri ifata imyanya ndangagitsina y’abagore. Hariya muri Afurika y’Epfo ni na ho yari yaraminuje mu bu buvuzi. Ikinyamakuru « Times Live » cyo muri Afrika y’Epfo gitangaza ko hari umugabo witwa Junior Kimono ukomoka muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo wagejejwe imbere y’umucamanza kuwa kabiri, hakaba hagitegerejwe ikizaruvamo.

Claire Bakesha yishwe tariki ya 09 Mutarama 2018, bikaba bivugwa ko umugabo w’umunyanijeriya babanaga yaba yaramuhiritse  ari muri « étage » ya gatatu akitura hasi, polisi igasanga yitabye Imana, ari na bwo yahise ikwiza itangazo ibaza niba hari uzi benewabo. By’umwaihariko, abanyarwanda bahererekanyije itangazo ribaza niba hari umuzi, maze bidatinze aba mbere mu bo mu muryango we batuye mu Budage bahita bamenyekana.

Uwa gatatu witanye Imana, bikaba bikekwa ko na we yishwe ni Gaelle Bella Ikibagenza, waguye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ikinyamakuru « Ukwezi » kiri mu ba mbere babitangaje cyavuze ko yapfuye tariki ya 5 Mutarama 2018. Polisi yo muri icyo gihugu ngo iri mu iperereza kuko urupfu rwe na rwo rusa n’urwaturutse ku bugizi bwa nabi.