Partager/Share/Sangiza

14/12/2017, Ubwanditsi

Nk’uko mushobora kubyumva muri iyi nkuru ya Radiyo Ijwi ry’Amerika, P.Kagame arashinja Diane Rwigara ko ngo yoshywa n’abari mu mahanga! Hagati aho, muribuka ko mbere y’uko afungwa, P.Kagame ari imbere y’Intekonshingamategeko yari yashinje Diane n’umuryango we kunyereza imisoro! Ese na byo (niba ari byo koko), yabyohejwe n’abanyamahanga? Ibyo umuryango wa Rwigara washinjwe, wabihakanye byose wivuye inyuma ndetse Diane akavuga ko bazira impamvu za politiki , ko kandi bafunzwe na Perezida wa Repubulika.