Partager/Share/Sangiza

19/10/2017, Ubwanditsi

Byatunguye abantu uyu munsi kumva ibitutsi mu Ntekonshingamayegeko y’u Rwanda, ubwo abadepite n’abasenateri banengaga raporo iheruka gukorwa na HRW (Human Rights Watch) ku Rwanda. Muri iyo raporo, uyu muryango mpuzamahanga utagengwa na Leta ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wavuze ko abantu 37 bishwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda. Ubutegetsi bw’u Rwanda buherutse kuvuga ko hari barindwi muri abo bavuzwe ko bishwe ngo nyamara bariho. Iyo raporo rero yarakaje abayobozi b’igihugu, akaba ari no muri urwo rwego Intekonshingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yakoranye uyu munsi igira ngo ifate imyanzuro yo gushyikiriza guverinoma ku bijyanye n’ibyemezo byafatirwa HRW.

Inkuru y’ikinyamakuru Igihe kuri uyu wa kane igira iti: HRW yasabiwe kwirukanwa mu Rwanda, Kenneth Roth uyiyobora yitwa ‘Imbwa y’Interahamwe’. Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje akababaro n’uburakari batewe ba raporo y’Umuryango HRW, basaba ko wirukanwa mu gihugu ndetse ukajyanwa mu nkiko, bitewe n’uko basanga icyegeranyo uheruka gusohora ku Rwanda cyari kigamije guhungabanya Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo. Ibindi bisobanuro mwabyumva muri zi nkuru ebyiri (iya BBC n’iya VOA);