Partager/Share/Sangiza

21/01/2019, Ubwanditsi

Kuri uyu wa mbere ni bwo muri Afurika y’Epfo umucamanza ahaye iminsi itarenga 14 inzego zishinzwe umutekano n’iperereza (NPA, Police), kuba zagaragaje impamvu abanyarwanda bakekwa ko bahotoye Col Patrick Karegeya batafashwe kandi bazwi ndetse n’umwirondoro wabo udashidikanywaho. Gusobanura iby’ibarwa yo ku itariki ya 5 Kamena 2018 no kwerekana niba mu by’ukuri yari ifite ireme. Gusobanura binononsoye iby’iperereza ryo ku itariki ya 9 Nyakanga 2014. Umucamanza arasaba izo nzego kugaragaza ibyangombwa byose byegeranyijwe mu gihe cy’iperereza. Umucamanza yanasabye ko ibyangombwa byose bigomba gushyirwa ahabona bigomba kuba ari umwimerere kandi atari « photocopies » ahubwo ari « documents originaux ».