Partager/Share/Sangiza

16/11/2017, Ubwanditsi

Uru rubanza rw’abo mu muryango wa nyakwigendera Rwigara ntirusanzwe. Abakurikiranira hafi imigendekere yarwo baremeza ko abategetsi bakuru nibareba nabi ruzasiga rubambitse ubusa. Urubanza ntiruratangira kuburanishwa mu mizi. Ababuranyi bamaze ukwezi n’igice batawe muri yombi. Imbere y’abacamanza bariregura bashize amanga, nta bwoba, kandi aho guherenwa n’ibyo bashinjwa, barahindukira bagahamya ubutegetsi kubahohotera. Nk’uko abinjira mu rukiko babyemeza, uko iminsi yicuma, ni ko abatari bake bashengurwa no kubona bariya bategarugori bahambiriwe mu mapingu, bavuga ko barengana. Mu nkuru ya Radiyo Ijwi ry’Amerika, mushobora kumva munsi hano, murasobanukirwa ko kuri uyu wa kane Urukiko Rukuru ruherereye ku Kimihurura rwaburanishije Adeline Rwigara na Diane Rwigara ku gufungurwa cyangwa gukomeza gufungwa by’agateganyo. Ibi byabaye abacamanza bamaze kwanga ubusabe bwa Adeline wavugaga ko afite intege nke zitewe n’imiti ariho muri iki gihe, kandi ngo uburwayi yabutewe no kwicwa urubozo bakorewe hagati ya tariki ya 28 na 29 Kanama 2017 ubwo bari muri CID. Ibyo bashinjwa bombi bongeye kubihakana. Adeline yongera kuvuga ko azira kuba yerekana ko umugabo we yishwe n’ubutegetsi bakabeshya rubanda ko ari impanuka y’imodoka. Adeline ati nta kuntu nabiceceka kuko ni bwo buryo bwo gukora icyunamo. Ati umubao wanjye bamwishe ndeba barangije bakora itekinika bafata ikamyo bayogongesha imodoka ngo bagire ngo.

Diane we yabwiye abacamanza ati: « iyo mugira ubushobozi mwari kundenganura ariko mbabwize ukuri nta bushobozi mufite kuko twafunzwe kandi ibintu byacu bifatirwa bivuye ku mabwiriza yavuye mu biro by’umukurunw’igihugu. Icyemezo cy’urukiko kizamenyekana tariki ya 21 Ugushyingo nk’uko mubyumva mu nkuru ya VOA ikurikira: