Partager/Share/Sangiza

17/10/2017, Ubwanditsi

Diane, Adeline na Anne Rwigara bajyanwa mu rukiko ku nshuro ya5.

Urubanza ruregwamo Diane, murumuna we Anne na Adeline Rwigara mama wabo rugeze ahakomeye. Aba bategarugoro bo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya 5.Mu gihe ubushinjacyaha bubarega gushaka gukurura imvururu muri rubanda, na bo bahindukiye bashinja ubutegetsi bwo mu Rwanda muri iki gihe Adeline Rwigara yabashinje kumwicira umugabo, Assinapol Rwigara witabye Imana mu w’2015;  ubutegetsi bwo buvuga ko yazize impanuka mu gihe Anne Rwigara avuga ko yabyiboneye n’amaso ye aho yakoze ku mubyeyi we akabona aho bamuteye ibyuma ndetse akaba na n’ubu ngo akirota ayo amaraso yamugiyeho ubwo yamweguraga.

Nk’uko mushobora mushobora kubyumva mu nkuru iri ku mpera, Adeline Rwigara arashinjwa gupfobya jenoside ariko akabihakana avuga ko ari mu bo yagizeho inkurikizi ku buryo atiyumvisha ukuntu bamushinja ibintu nk’ibyo. Diane Rwigara arasaba P.Kagame kubafungura bose ngo kuko nta cyaha bakoze. Ibi birerekana neza ko ko basanga ntawundi ubafunze uretse uwamushinje mu Ntekonshimategeko ubwo yarahizaga guverinoma nshya. Nk’uko mubyumva hano, ibyo baregwa bikomeje kwiyingera no guhindura isura. Urubanza rwo ku wambere tariki ya 19 Ukwakira, rwavuye mu gitondo kugeza ku gicamunsi nta kiruhuko.