Partager/Share/Sangiza

25/04/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Nyuma y’aho RURA (Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere) na RMC (Urwego rw’abanyamakuru bigenzura) bafashe icyemezo cyo gufunga burundu Radiyo yitwa « Amazing Grace, Ubuntu butangaje », Umuyobozi mukuru wayo ari na we wayishinze, umuvugabutumwa, Pasiteri Gregg Schoof yasohoye itangazo rigaragaza akababaro no kugaya icyo gikorwa cyo gufunga iyo radiyo. Muri iryo tangazo ryanditse mu cyongereza yashyize ahabona kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/04/2018 aragira ati:

« Banyarwanda, uyu ni umunsi w’akababaro mu Rwanda ku bijyanye n’amahame agenga igihugu kigendera ku mategeko. Nk’uko benshi mubizi RURA yatwatse uburenganzira bwemereraga « Amazing Grace » gukora. Mwakwibaza muti byagenze bite rero?

Muri make RURA yansabye kwishinja icyaha bihabanye n’umutimanama wanjye. Maze kwanga kwinshinja icyo cyaha, bafashe icyemezo cyo guhagarika Amazing Grace. Ntabwo byemewe guhatira umuntu kwishinja icyaha. Ingingo ya 37 y’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko umuntu afite uburenganzira mu bwisanzure mu bitekerezo n’umutimanama.

Reka mbabwire neza ibyo bansabye: bambwiye gusaba imbabazi ngo kubera Pasitori Nicholas. Nasubije RURA ko:

1.Njyewe ntari Pasitori Nicholas, bityo nkaba ntashobora gusaba imbabazi mu mwanya we

2.Kugeza ubu, Pastori Nicholas ntiyigeze ahamwa n’icyaha. Kugeza ubu, nta buhamya, nta kwisobanura, nta rubanza rwigeze rubaho ku butumwa bwe, none RURA irashaka ko nsaba imbabazi z’umuntu ugifatwa nk’umwere. Ingingo ya 29 y’Itegekonshinga ivuga ko umuntu afatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha.

3.Ndamutse nsabye imbabazi, byaba bivuga ko nemeye ko hari ibyaha nakoze. Sindi umucyaha kuko nta cyaha nakoze. Nsabe imbabazi? Gusaba imbabazi ni ukwemera ko wakosheje. Ndabwira aba bombi, ari bo: RMC na RURA ko batigeze bakurikiza amategeko y’u Rwanda. Ni yo mpamvu, niharamuka habaye umucamanza ukurikiza ubutabera tuzatsinda, narenga ku mategeko y’u Rwanda, tuzatsindwa. Ariko muri byose, icyingenzi ku banyarwanda ni uko Imana ari yo igenga byose.Ndizera ko abumva bose bihana ibyaha, maze bakubura amaso bakayanga umukiza wacu Yezu Kristu. Kuba insengero 6300 zarafunzwe mu Rwanda, biraca amarenga ko vuba aha Yezu agiye kugaruka. Ntimuziteshe cyangwa ngo mucikwe n’ubuntu bwe butangaje ».

Ndabashimiye

Gregg Schoof

Umuyobozi

Itangazo rya Gregg Schoof uko yaritangaje mu cyongereza: