Partager/Share/Sangiza

27/05/2018, Ubwanditsi

Nk’uko bitangazwa na Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA), muri uyu mwaka wa 2018, imvura nyinshi n’ingaruka zayo, byahitanye abarenga 200, abasaga 250 yarabakomerekeje, abandi ibasiga iheruheru. Iyo mvura nyinshi yangije imihanda, yasenye amazu ibihumbi 11, ndetse yangiza imirima n’ibihingwa kuri hegitari ibihumbi 8. Abaturage bari mu kaga gakomeye na n’ubu. Ntibagira aho kwikinga, ntibagira ikibatunga. Bategereje inkinga y’ubutegetsi bw’igihugu n’abandi bagira neza. Ibi murabisanga mu kiganiro cyo kuri uyu wa 27/05/2018 kuri Radiyo Ijwo ry’Amerika VOA. Ikiganiro cyateguwe na Eric Bagiruwubusa, abakurikiye VOA bakigezwaho na Etienne Karekezi: