Partager/Share/Sangiza

10/03/2019, Ubwanditsi

Inkuru y’ihotorwa rya Anselme Mutuyimana yamenyekanye cyane kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 mu itangazo Victoire Ingabire Umuhoza yanyujije kuri paji ye ya Facebook. Yagize ati: « tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Anselme Mutuyimana, wahotowe mu ijoro ryo kuwa 08 rishyira kuwa 09 Werurwe 2019. Twabimenyeshejwe n’umwe mu bayobozi bwo mu gace basanzemo umurambo we, ku ishyamba rya Gishwati mu ntara y’Amajyaruguru. Anselme Mutuyimana yari yavuye i Kigali ku cyicaro gikuru cy’ishyak FDU Inkingi, aho yari asanzwe abana n’abandi banyamuryango b’ishyaka, kuwa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2019. Yari yerekeje i Rubavu aho yari agiye gusura ababyeyi be. Ntiyigeze agerayo kuko bamutsinze mu nzira ».

Victoire Ingabire asoza iryo tangazo avuga ko bihanganishije umuryango we, ko kandi bazatanga andi makuru uko bazagenda bayabona. Anselme Mutuyimana yari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, bikaba bivugwa ko yiteguraga kubaka urugo. Uretse kuba yari umunyamuryango wa FDU Inkingi yari n’umuvugizi wayo, akaba yari mu bakoranga bya hafi na Mme Victoire Ingabire mu mirimo ya buri munsi mu rwego rw’ishyaka.

Iri shyaka ryaribasiwe cyane, kuko n’uwari arihagarariye mu ntara y’iburasirazuba, Jean Damascène Habarugira yishwe muri Gicurasi 2017. Mbere y’aho, Mme Illuminée Iragena yaburiwe irengero tariki ya 26 Werurwe 2016, kandi hari abo mu mugi wa Kigali babonye atwawe n’abashinzwe umutekano. Ibyo bikubitiraho ko na Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi yaburiwe irengero tariki ya 08 Ukwakira 2018 kandi yari afungiye muri gereza ya Mpanga. Hari imfungwa zavuze ko zabonye ko yatwawe mu modoka ya gereza. Ibyo bituma ishyaka rye ryemeza ko yashimuswe, ndetse rigasaba inzego z’ubutegetsi gusobanura iryo burirwirengero. Muri iki gihe kandi FDU Inkingi ifite abayoboke bayo basaga 10 bafunze kandi bavuga ko bazira impamvu za politiki.