Partager/Share/Sangiza

01/02/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Ku itariki ya 01 Gashyanatare, ubutegetsi buriho mu Rwanda muri iki gihe bwizihiza umunsi w’intwari. Nta gushidikanya, ni byo koko, mu banyarwanda hari abagize ubutwari. Hari abemejwe, abatazwi, n’abataremezwa. Kugira ngo abenegihugu bemeranye ku ntwari z’igihugu cyabo, bibanzirizwa no kwandikira hamwe Amateka yabo. Kugira ngo Amateka yandikwe uko ari, bisaba ko igihugu kiba cyunze ubumwe. Icyo gikorwa gisaba ko abenegihugu bataba batatanye; bikanasaba ko ba « nyirububasha » badahiiga ababibutsa kutitiranya ubutegetsi n’ubukonde.

Iyo Amateka y’igihugu yanditswe koko uko yabaye, hakirindwa ko yakwandikwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, icyo gihe, gushyira intwari zose ahabona no kuzumvikanaho biroroha. Ese ku munsi wa none, Amateka yanditse uko ari? Cyangwa buri wese ugeze ku isonga ry’ubutegetsi ayandika uko yishakiye?

Igisubizo cy’iki kibazo, ni n’intangiriro yo kumenya niba koko gushyira ahabona intwari zose z’u Rwanda biri mu ndorerwamu z’abengihugu. Inyandiko yanditswe na Emmanuel Senga, umwaka ushize, na yo yafasha abantu gutekereza kuri iyi ngingo.

Indi nyandiko ishobora kubafasha gutekereza ku butwari, n’iyo twanditse mu w’2017, ku butwari bw’abasore n’inkumi bigaga i Nyange.

Intwari ni abitangiye igihugu ku buryo budasanzwe, ni abemeye guhara ubuzima bwabo kubera gukunda igihugu, cyangwa kubera kwitangira bagenzi babo, no kubera guha agaciro ikiremwamuntu. Intwari ni  abaharaniye by’intangarugero ko buri munyarwanda yagira uburenganzira, bakabikora badashyize imbere inyungu zabo gusa. Abanyarwanda nk’aba, barahari benshi, ndetse muri bo hari abemejwe n’inzego zibishinzwe muri iki gihe, ariko biranashoboka ko hari abo zitemeje kubera impamvu za politiki cyangwa bitewe no kutabamenya.

Ku munsi wa none, ubutegetsi buvuga ko u Rwanda rufite ibyiciro bitatu by’intwari. Icyiciro cya mbere kirimo abitwa Imanzi, bashyizemo Jenerali Major Fred Gisa Rwigema, n’umusirikari utazwi. Mu cyiciro cya kabiri cy’Imena bashyizemo Niyitegeka Félicité, Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Umwami Mutara wa III Rudahigwa n’abana b’i Nyange bishwe. Mu cyiciro cy’Ingenzi ari cyo cya gatatu harimo intwari zose zikiriho zirimo n’abanyeshuri b’i Nyange barokotse buriya bwicanyi.

 

Abasore n’inkumi bigaga mu ishuri ry’i Nyange bishwe mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 1997, banze kwitandukanya.