Partager/Share/Sangiza

01/05/2018, M.aimé Rwasamanzi

Obabiah Biraro, umugenzuzi w’imari ya Leta

Nk’uko bigaragazwa na raporo zikorwa buri mwaka n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ikigega cy’igihugu gisohokamo akayabo ka za miliyari zirigitira ahatavugwa kugeza na n’ubu nk’uko n’abadepite ubwabo babyivugira. Muraza kumva ku mpera « vidéo » yateguwe na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi ahereye ku nkuru yakozwe na « VOA ». Umugenzuzu mukuru w’imari ya Leta Obabiah Biraro avuga ko mu mwaka w’2017 hanyerejwe miliyari zirenga 8, ndetse hakaba hari n’anadi atagaragaza icyo yakoreshejwe arenga miliyari 100.

Kuwa mbere tariki ya 30 Mata 2018, muri raporo yagaragaje imbere y’Intekonshingamategeko, imitwe yombi (abadepite n’abasenateri), umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obabiah Biraro yerekanye ko kunyereza, gusesagura, no gukoresha amafaranga mu nzira zitazwi bikomeje mu butegetsi bw’u Rwanda kuko bigaruka muri raporo za buri mwaka.

Nk’uko n’abadepite ubwabo babyivugira, igitangaje kandi giteye impungenge ni uko bavuga ko amamiliyari n’amamiliyari ya Leta anyerezwa buru mwaka kandi ntihagire igikosorwa mu myaka yindi ikurikiyeho. Ibi ngibi byo kunyereza ku buryo buhoraho, biterwa ni uko nta nkurikizi n’imwe ikurikira inyerezwa ryabaye imungu mu butegetsi buriho mu Rwanda. N’iyo inyerezwa rigize uwo ribazwa, usanga ari abo mu nzego zo hasi bakurikiranwa. Abo mu nzego zo hejuru, ku isonga ry’ubutegetsi, ntawatinyuka kubabaza imikorere yabo, harimo n’ibyo bibazo bikomeye byo kunyereza umutungo w’igihugu. U Rwanda ni igihugu gikennye. Kunyereza umutungo wo mu kigega cya Leta ni uguhura igihugu n’abanyarwanda. Ni uguhuhura abanyarwanda kuko, kwiba ayo mafaranga ni ugucuza uburyo, abashoboraga kubakirwa amavuriro, amashuri, amariba y’amazi, n’ibindi bikorwa by’amajyambere.

Kuba nta gikosorwa, nk’uko abadepite babyivugira, ni akaga ku gihugu, ni ikimenyetso cy’ubutegetsi bubi, kandi ni ikimenyetsi cy’abategetsi bo hejuru badakunda igihugu n’abanyarwanda, ahubwo abategetsi bikunda ubwabo. Mu w’2017, umugenzuzi avuga ko hanyerejwe miliyoni 8. Obabiah Biraro yongeraho ko hari akayabo ka miliyari 107 zitagaragazwa icyo zakoreshejwe muri Minisiteri y’ubuzima na Minisiteri y’uburenzi. Ibi bintu biteye ubwoba no kwibaza mu gihugu, abategetsi bahora baririmba ko barangwa n’imiyoborere myiza. Ni ukuvuga ko kwemeza ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza, ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Mbere y’uyu

Inkuru ya Radiyo Ijwi ry’Amerika: