Partager/Share/Sangiza
Kagame na Nyiramongi mu nama y’umwiherero. Nyiramongi ayobora uruhe rwego?

2/3/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Kagame amaze kuyobora imyiherero 15. Ni myinshi ubaze inshuro ibaye, ni na myinshi uyishyize mu gaciro k’ibintu itwara igihugu. Akazi karahagarara kuko nta we ushobora gufata ibyemezo, ingabo ziryamira amajanja, kuko baba batinya ko haba uwabanyura mu rihumye, abayobozi bamara iminsi 4-5 batitira, kuko shebuja aba abatuka, ariko kandi babasha gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse abadaherukanye bakabonana, nubwo baba bagenzurwa bwose. Ariko se ikivamo ni iki, kubera ko buri gihe Kagame atangira abatuka akarangiza abatuka? Niba atangira abatuka, ni uko ibiba byaremejwe ubushize biba bitaragezweho. Igitangaje ariko ni uko bose bemera ko nta cyo bakoze. Ukaba wakwibaza niba bikiri ngombwa ko bongera bakawugarukamo,  kuko ibizavamo biba byitezwe. Kagame we abumvisha ko bameze nk’abanyeshuri batajya bafata, kuko amaze imyaka 15 abasaba ibintu bimwe ntibabigereho. Ni ukuvuga ko ari umwarimu w’umuhanga, ariko ufite abanyeshuri b’abaswa. Icyo gihe se uwo mwarimu akora iki? Ahindura uburyo bwo kwigisha.

Ariko se koko abaminisitiri, abadepite, abacamanza n’abambasaderi nta musaruro bagira ku buryo baba biteguye gucunaguzwa nk’abakozi bo mu rugo? None se koko bariya bari muri iyo myanya ntibafite ubushobozi bwo gukora, cyangwa koko ntibafite ubushobozi bwo gutekereza? Byaba bitangaje, kuko ku rundi ruhande u Rwanda usanga rwishyira imbere ngo ni rwo rukora cyane muri Afurika. Kagame we ngo ni urwa cyenda mu mutekano ku isi yose, mu gihe iyo nama yabaga ari na cyo gihe impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda zamishwagaho amasasu, kubera ko zatinyutse kugeza ibibazo byazo ku Muryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi. None kurasa ku mpunzi na byo byitwa umutekano mwinshi?

Ariko reka dusuzume icyo uwo mwiherero umaze. Dutangire tuvuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gishyira imbaraga nyinshi mu guhuza abategetsi bacyo mu manama afite amazina anyuranye, ariko yose agenda kimwe. Ni nde wabona itandukanyirizo riri hagati y’ Umushyikirano, Umwiherero, Rwanda Day, umunsi w’intwari…kuko byose ubigenga ni umuntu umwe, ni Kagame, kandi bigahuza abantu bamwe buri gihe. Muri uko kubiyobora, usanga ashishikajwe no guhirikira ikibuye ku bandi, we akigira miseke igoroye. Ni nde wakumva igisobanuro cy’imvugo  » maze imyaka 15 mbasubiriramo ibintu bimwe, ariko nta cyo muvanamo ». Uwo muntu usubiramo ibintu bimwe we ameze ate? Asubiramo ibiki?

Uwo usubiramo ameze ate?

Kuba Kagame ari Perezida w’u Rwanda na we arabizi, nta handi yabivanye usibye mu bwoba yateye abanyarwanda, abumvisha ko uwanyuranya na we azi aho agomba kujya. Amatora babeshya ko atorwamo, nta we utazi uko akorwa. Abahumye bakeka ko atorwa bazamubaze impamvu atinya, akagera n’aho atinya umwana w’umukobwa, kubera ko atakwizera ko yamutsinda. Niba hari ugishidikanya, azamubaze impamvu atorwa ku majwi nk’aya Staline, kandi azi ko abanyarwanda benshi bamwanga, kubera kubahohotera no kubica urubozo. Kujya hariya ukavuga ko abaturage bose bifuje ko wakomeza kubayobora, na we azi ko bidafata.

Azongera yisuzume yibaze igituma abo batangiranye muri FPR, ubu bose bamuviriye mu nzira hakaba hasigaye Tito Rutaremara na we wahisemo kwibera ikiragi, kuko abona urukanirwa abatekereza kugaragara. Azongere kandi yibaze uko abo batangiranye bumva bameze iyo FPR iri mu ntoki za Rucagu, Bamporiki, Bazivamo, n’abandi biyita ko bari mu yandi mashyaka, ariko mu by’ukuri ari abayoboke ba FPR. Abo ni ba Nduhungirehe na Biruta babeshya ko bari muri PSD kandi bakorera muri FPR, n’abandi benshi.

Ese koko u Rwanda yaruteje imbere nk’uko abiririmba? Byahe byo kajya, iyo witegereje ibibazo abaturage barwana na byo muri iki gihe. Ibibazo by’amasambu, ibibazo by’amazi meza, ibibazo by’amavunja, ibibazo by’imirire, ibibazo by’inzara n’ubukene bw’ubwoko bwose, ibibazo byo kwivuza, ibibazo byo kwiga, warangiza ngo Kagame yazamuye abanyarwanda miliyoni abarenza umurongo w’ubukene. Uwuhe murongo, ahubwo ko basubiye inyuma kugeza nubwo amavunja agaruka mu gihugu. Imibare Leta ikoresha ibeshya amahanga itangiye kubatamaza, ku buryo n’ibigega mpuzamahanga by’imari bibasaba kugerageza kuvugisha ukuri muri raporo batanga. N’ejobundi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho, asaba ko bakwiminjiramo agafu bakagerageza gutanga imibare nyayo. Ibi bivuze iki? Bivuze ko ibyakozwe mu myaka yashize byari ibinyoma, ko nta muntu wari ukwiye kubigenderaho. Kandi ni byo, kuko mu giturage ni ho icyo gipimo cyagombaga kugaragarira, kandi ni na ko bimeze: igiturage kimeze nabi, yewe n’imjyi si shyashya.

Uku kunyuranya hagati y’ibyifuzwa kugerwaho n’ibikorwa koko mu gihugu ni byo bituma Kagame yirirwa atuka abakagombye kumufasha kuyobora igihugu, ariko batabibonera uburyo, kuko nyiri ubwite akora ibyo atakagombye gukora. Ntawabasha gusobanura ukuntu umuperezida yibera mu ngendo zihenda igihugu, maze yarangiza akajya kwirirwa aguza amafaranga yo kuziba icyuho atera ingengo y’imari, Minisitiri w’imari ntagire icyo avuga, Inteko ishinga amategeko ntigire icyo ivuga, imyaka igashira indi igataha. Nta wakumva ukuntu umuperezida ateganya kubaka inyubako ihenze  ku isi, mu gahugu gakennye kariya kageni, maze abashinzwe imari ya Leta bakamureka akayuzuza. Ntibyumvikana ukuntu igihugu cyagira kompanyi y’indege itunguka, ariko igakomeza ikanyunyuza imari ya Leta,  kugira ngo igihugu na Perezida bavuge ko bateye imbere, nta n’uwakumva ukuntu ihoteri yikorera Leta igomba kuyiha amafaranga yo gukoresha (Hotel Marriott). Muri uru ruhuri rw’ibibazo, Kagame we asa nk’utabibona, kuko asa nk’aho nta cyo yumva mu miyoborere. Imiyoborere kwa Kagame ni ikiboko, uburoko n’urupfu.

Abo asobanurira bo bameze bate?

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru:  JMV Gatabazi

Abategetsi bari mu myanya mu Rwanda usibye bake bo ku ntara n’uturere, abandi basigaye bujuje ibyangombwa kugira ngo bajye mu myanya barimo. Abaminisitiri, abacamanza bose bashyirwa mu myanya habanje kurebwa amashuri bize n’ubushobozi bafite, yenda aho umuntu yagira impungenege ni mu Nteko ishinga amategeko, aho abagore bashyirwa ku malisiti bikurikije ikimenyane n’ibindi bibaha iyo myanya, kurusha basaza babo, bityo bikumvikana ko niba ari 64%, bituma Inteko ishinga amategeko itagira ingufu zatuma yumvikanisha ijwi ryayo. S’icyo gusa, kuko Inteko ishinga amategeko iri munsi y’Urwego rwa nyubahirizategeko, kuko mbere yo gutora itegeko bagomba ngo gutera icyumvirizo i Bukuru, bakamenya niba iryo tegeko rishimishije cyangwa niba rirakaza. Ng’uko uko amategeko atorwa, ntimutangazwe no kubona ingingo ya 172 y’Itegeko nshinga yemeza ko Kagame atagomba gukurikiranwa n’ibyaha yakoze naramuka avuye ku butegetsi, iyi bakayitora kandi bazi ko igihe cyose ari ku butegetsi aba afite ubudahangarwa http://minijust.gov.rw/fileadmin/Law_and_Regulations/Official_Gazette_no…

Ibi ntibyumvikana. Niba rero buri mutegetsi abanza kwibaza icyo Perezida we atekereza mbere yo kugira icyo akora, birumvikana ko na we abona ko nta cyo bakora kuko badatinyuka no kumubaza, bityo bikamuha ububasha bwo kubafata uko abafata. Ibi se bizageza gihe ki, hagakozwe iki?

Mu yandi magambo ko umwiherero urangiye, ikigiye gukurikira ni iki? Nta kintu kinini abanyarwanda bawutegerejeho, ahubwo ab’inkwakuzi barimo gutekereza k’utaha. Ni byo, kuko bazi ko ibyo abategetsi babo bavuyemo nta cyo bishobora guhindura ku buzima bwabo: byose bimeze nka misa  zisomwa ku buryo bumwe nta gihinduka. Nta cyo rero bawutegerejemo, kubera ko n’ibyo bakagombye gukoresha bitazahinduka. Iyo Perezida yifatira ku gahanga abo yita abayobozi, yiyibagiza ikintu kimwe: nta we ufite uburenganzira bwo kugira ingamba yatangiza atabiherewe uruhushya, nta cyo yakora muri Minisiteri ye, kubera ko iba itanafite amafaranga yayigenewe. Bamwe baba bayafite mu magambo, ariko amasanduku cyangwa amakonti ya Minisiteri yera. Ibi ni na byo bituma nta mutegetsi utinyuka kuba yakwiregura ngo avuge impamvu nyayo ituma  urwego ayobora rudashobora kugera ku byo rubazwa.

Ikigiye gukurikira ni ugukomeza ubuzima nk’aho ntacyabaye, abavuye kure bagasubirayo bamaze kwisasira umutungo w’igihugu ungana kuriya: nimutekereze umubare w’abambasaderi bagomba guturuka imihanda yose baje kwicara no gutukwa, barangiza bagataha; nimutekereze amafaranga abishorwamo ajyanye n’amafunguro y’abantu barenga 400 nibura, nimutekereze amafaranga agenda yo kubakira bashoje uwo mwiherero, byose bizwi ko nta kizakurikira gifatika.

Ese ahubwo igihe nticyari iki ngo Kagame arekere aho, ntakomeze kurushya abanyarwanda no kubarangaza? Baravuga ngo « Ukora ibintu bimwe ku buryo bumwe buri gihe, maze agategereza ko hazavamo ibinyuranye n’ibyigeze kuvamo aba ari umusazi » None se tuvuge ko…?