Partager/Share/Sangiza

25/12/2018, Aloys Simpunga

Bavandimwe banyamuryango b’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda-CCSCR,

Turangije umwaka wa 2018. Mu byatubijije icyuya hali ibyatunganye rwose aliko kandi hakaba n’ibyatunganye igice. Ndangira ngo, nka Prezida w’urugaga rwacu, nshimire buli wese ku giti cye uruhare n’ubwitange yagize ngo nyuma y’imyaka ibili gusa CCSCR imaze ivutse ibe imaze kugera ku ntambwe imaze gutera.

Ntiriwe ndondora igikorwa ku kindi, ubu CCSCR imaze kuba urugaga rw’icyitegererezo. Buli wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ushaka kureba ahazaza h’u Rwanda n’aho abanyarwanda, abanza kwumva icyo CCSCR itekereza, ivuga ndetse ikora. Leta y’u Rwanda imaze kumenya CCSCR, ibyo ikora n’ibyo yifuriza abanyarwanda. Abatavuga rumwe nayo, baba abali mu gihugu cyangwa hanze, iyo babonye akanya ko kuvuga kuli CCSCR bagaragaza ibyishimo bafite by’ukuvuka n’ukubaho kwayo.

Ibitekerezo n’ibikorwa bya CCSCR bisakara mu mpande enye z’isi ku munota no ku munsi wagenwe. Ubu kandi CCSCR imaze kugira ubushobozi bwo kugera kuli buli munyarwanda, yaba mu gihugu cyangwa hanze yacyo ikumva ibitekerezo bye kandi ikabimugereza aho we adashobora kubigeza. Iyo nshingano ikomeye ifatwa nk’inkingi ya mwamba y’impamvu z’imibereho ya Sosiyete Sivili mu gihugu icyo ali cyo cyose, turayishimirwa n’abanyarwanda aho bali hose. Ukuvuka kwa Radio Urumuri kwagize uruhare runini mu kurangiza iyo nshingano. Mwamfasha tugashimira tubikuye ku mutima abagize uruhare ngo Radio Urumuri ibeho kandi bakomeje no kwitanga ngo ikomeze gukora neza.
Inzego zose za CCSCR zimaze kujyaho kandi zose zirakora. Amanama ateganywa arakorwa kandi n’inyandiko zose tugenderaho zarakozwe ziranemezwa. Kuva Inteko rusange yemeje ko CCCR ifata isura y’Umuryango udaharanira inyungu ufite ubuzima gatozi, inyandiko zibitegura zarakozwe kandi zishyikirizwa ubutegetsi, mu gihe gito dutegereje gushyirwa mw’igazeti ya Leta.

Aha mboneyeho gushima by’umwihariko abagize Ibiro nshingwabikorwa bitangiye iyo milimo yose.

N’ubwo intambwe imaze guterwa ishimishije muli rusange, hali ibikorwa bimwe bitaragendera ku muvuduko ukwiye. Nkaba nsaba ko uyu mwaka wa 2019 twabishyirwaho imbaraga zihagije kugira ngo imbonerahamwe y’ibikorwa igire ikigero kimwe muli byose. Kurangiza uwo muhigo kandi tuzabishobozwa no “GUKORA TUTAVUNISHANYA”. Iyo niyo ntero n’inyikirizo y’umwaka wa 2019.

  • Tuzanoza imikorere y’imbuga nkoranyambaga z’itumanaho n’ikoranabuhanga kugira ngo ibitekerezo byacu bizarusheho kugera kuli bose;
  • Tuzakoresha indimi mpuzamahanga kugira ngo twumvikane no mu banyamahanga;
  • Tuzashyira imbaraga mu bikorwa byo gutegura impinduka kuko abanyarwanda baremererwa buli munsi kurushaho n’ubutegetsi buyoboye igihugu cyacu;
  • Tuzongera ibikorwa byo gutabariza abanyarwanda bali mu kaga;
  • Tuzakora ku buryo ubufatanye hagati y’abayoboke ba CCSCR bwiyongera;
  • Ibikorwa byo gushakira umutungo CCSCR bizashyirwaho imbaraga by’umwihariko.

Iyo migambi yose aliko izagerwaho ali uko dukoreye muli wa mwuka w’intero n’inyikirizo ya 2019: “GUKORA TUTAVUNISHANYA”.

Mbere y’uko umwaka utangira aliko, ubu twinjiye mu kiruhuko cy’iminsi mikuru irangiza uyu tulimo ndagira ngo, mwese mpirimbanyi banyamuryango, mbifurize NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2019 !

Aloys SIMPUNGA

Prezida w’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda-CCSCR