Partager/Share/Sangiza

31/01/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Raila Odinga warahiriye kuba Perezida wa Kenya. 30/01/2018 Uhuru park i Nairobi

Ejo kuwa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2018, Raila Odinga w’imyaka 72 y’amavuko yarahiriye kuba perezida muri Kenya. Mu matora yabaye tariki ya 08 Kanama 2017, uyu mugabo ni we wari uhagarariye abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta. Mu ikubitiro, Komisiyo ishinzwe amatora yari yemeje ko Kenyatta ari we wari wayatsinze n’amajwi 54%, na ho Raila Odinga ivuga ko yagize 44%. Icyo gihe, abatishimiye ibyavuye muri ayo matora barigaragambije. Nk’uko bitangazwa na « Daily Nation« , ikinyamakuru cyo muri Kenya, iminsi ukurikira ayo matora bamwe batishimiye ngo yaguyemo abantu 92. Abatavugarumwe n’ubutegetsi baregeye Urukiko rw’Ikirenga rwo muri iki gihugu berekana ibimenyetso ko amatora hari aho atubahirije amategeko. Urukiko rwasanze ikirego cyabo gifite ishingiro, bityo rusaba ko yasubirwamo ku itariki ya 26 Ukwakira 2017.

 

Hari abanyakenya batekereza ko Raila Odinga ari watowe umwaka ushize

Bitewe n’uko abatavugarumwe n’ubutegetsi batari bizeye ko amatora nasubirwamo azaba mu mucyo, Raila Odinga yanze kongera kwiyamamaza, noneho hiyamamaza Uhuru Kenyatta wenyine, n’uko Komisiyo y’amatora ivuga ko yatsinze n’amajwi 98%. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bongeye gusaba Urukiko rw’Ikirenga ko rwatesha agaciro iryo torwa, cyakora noneho uru rukiko rwemeza ko Uhuru Kenyatta yatowe byemewe n’amategeko. Kuva ubwo, abatavugarumwe n’ubutegetsi bamaganiye kure iryo torwa, ndetse Raila Odinga ubahagarariye avuga ko bwaba bubaye ubwa gatatu bibwe amatora, ko kubera iyo mpamvu badashobora kongera kubyemera.

Uhuru Kenyatta, wemejwe n’urukiko rw’ikirenga nka Perezida nyuma y’aho itora risubiwemo

Nguko uko Raila Odinga n’abamuri inyuma batavugarumwe n’ubutegetsi biyemeje kwanga ko Uhuru Kenyatta ari perezida watowe, noneho bafata icyemezo gikomeye ko Odinga arahira tariki ya 30/01/2018. Bikimenyekana, inzego zishinzwe umutekano zavuze ko ntawemerewe kuzajya ahitwa Uhuru Park, ari ho bagombaga guhurira, dore ko ari ahantu hanini kandi mu mujyi wa Nairobi, n’ubusanzwe hakunze guhurira n’abantu bakoresheje igikorwa gikomeye bashaka ko kimenyekana cyane mu gihugu.

Nubwo abashinzwe umutekano bari bavuze ko ntawugomba kujya Uhuru Park, aho habereye uwo muhango w’irahira, nyamara abatavugarumwe n’ubutegetsi bagiyeyo ku bwinshi. Gusa, Raila Odinga ntiyazanye na Kalonzo Musyoka, Musalia Mudavadi na Moses Wetangula, aba bagabo batatu bakaba bari mu b’imena muri NASA (National Super Alliance). Iyi NASA, ni impuzamashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi muri Kenya, igizwe na Orange Democratic Movement (ODM) ari yo iyobowe na Raila Odinga, hari Wiper Democratic Movement-Kenya (WDM-K),  Amani National Congress (ANC) na Forum For the Restoration of Democracy-Kenya (FORD-K). Raila Odinga yasobanuye ko abatararahiye bazabikora mu minsi iri imbere.

Abashyigikiye Odinga baje mu irahira n’inyama z’inka n’amafi

Irahira rya Raila Odinga ryakozwe azamuye Bibiliya, ribera imbere y’umunyamategeko, depite akaba n’avoka, T.J. Kajwang, wamusinyiye icyemezo cy’iryo rahira. Raila Odinga yavuze ko uwo munsi ari umunsi udasanzwe utazibagirana mu Mateka, avuga ko ku buryo burambuye mu minsi ya vuba, azageza ijambo ku banyakenya, ashimira abantu benshi bari bitabiriye iryo rahira, ndetse abashimira ubutwari bakomeje kugaragaza. Nubwo itangazamakuru ryari ryashizweho igitutu ko ridakwiye gutangaza iby’uwo muhango, ariko benshi barabyitabiriye ndetse hari n’ababashije kubinyuzaho biri kuba.

Uyu muhango wabaye mu gihe Umushinjacyaha mukuru muri Kenya, Githu Muigai  yari yihanangirije abantu kutajya muri icyo gikorwa. Uyu mushinjacyaha yari yanikomye Raila Odinga, amubwira ko kujya kurahira gutyo bishobora kumuviramo gutabwa muri yombi no gufungwa. Raila Odinga yatangaje ko mu minsi ya vuba azashyiraho guverinoma kandi ko nibiba ngombwa yanayishyiriraho mu buhungiro. Abanyakenya kimwe n’abakurikiranira hafi ibya politiki muri kariya karere bakomeje kwibaza uko iki gihugu kizivana muri uyu mwuka mubi uri hagati y’ubutegetsi n’abatavugarumwe na bwo. Nk’uko bitangazwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Norman Magaya umwe mu bayobozi bakuru ba NASA avuga ko bateganya gusaba abarwanashyaka babo kutongera kwishyura imisoro no kutubahiriza bimwe mu byemezo by’ubutegetsi buriho. Magaya avuga ko NASA, bashobora kuyihindura urwego rwo guhatana no guhangana n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta.