Partager/Share/Sangiza

12/03/2018, Christian Murokore na Clara Simbi

Col Rugigana Ngabo murumuna wa Gen Kayumba Nyamwasa

Imbere y’urukiko Colonel Rugigana Ngabo yabwiye abacamanza ko kuva yafungwa aho amaze imyaka isaga umunani, akaba kandi amaze itandatu akatiwe igifungo cy’imyaka 9, atemererwa kubonana n’umuntu n’umwe aho afungiye, ndetse ko n’umwunganira (avoka) atabasha guhura na we (murumva inkuru ya BBC ku mpera).

Colonel Rugigana, umuvandimwe wa Gen. Kayumba Nyamwasa asobanura ko afungiye mu kato. Asobanura ko adafungiye muri gereza yagenewe abasirikare nka we. Ubwo buryo afunzwemo ngo butuma atabasha gutegura imyanzuro y’ubujurire bwe. Col Rugigana yabwiye abacamanza ko gufungirwa ahantu habi cyane hamuteye uburwayi burimo kuba atumva neza ibyo bavugira mu rukiko. Yongeyeho ko uretse n’ibyo, atemerewe kugira ibikoresho nkenerwa byo kwandika ibijyanye n’urubanza rwe.

Umucamanza yavuze ko bitewe n’uko mu idosiye ye haburamo ibyo yagombaga kuba yabashyikirije, urubanza rutabasha gukomeza, bityo asaba ko ibibura byabanza kuzuzwa hanyuma urukiko rukazabona gusubukurwa mu mpera z’ukwezi kwa Mata.

Col Rugigana yafunzwe mu w’2010, nyuma yo guhunga kwa mukuru we Gen Kayumba Nyamwasa. Col Rugigana yarezwe kubuza igihugu umudendezo, Gukwiza ibihuha bigamije kugirira nabi ubutegetsi, no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nk’uwa FDLR, iki cya nyuma yagihanaguweho ariko bamuhamya bibiri bya mbere.
Urubanza rwe rwagiye rubera mu muhezo, abacamanza bavuga ko hari ibyavugwa bigahungabanya umutekano w’igihugu. Nyamara Col Rugigana n’abamwunganira bo bavuze ko kuburanishirizwa mu muhezo bishobora korohereza ubushinjacyha kumugerekaho ibihimbano.

Mu ikubitiro kandi, ubushinjacyaha bwavugaga ko itabwa muri yombi rya Col Rugigana ntaho rihuriye na mukuru Gen Nyamwasa. Igitangaje n’uko muri iyi minsi amakuru yacicikanye ko bashaka kuzamushinja bagerageza kubihuza. Iminsi iza, izatuma hari ibisobanuka kurushaho.

Inkuru ya BBC: